Sena ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yashyizeho komisiyo idasanzwe kugira ngo isuzume niba bishoboka gukuraho ubudahangarwa bwa Senateri Joseph Kabila, ikazatanga raporo yayo bitarenze ku wa Mbere utaha.
Ubushinjacyaha bw’igisirikare ku wa 30 Mata 2025, bwandikiye sena buyisaba kwiga ku cyemezo cyo kwambura uyu munyapolitike utavuga rumwe na leta akaba yarabaye perezida w’ikigihugu imyaka igera muri 18.
Ubu bushinjacyaha bw’igisirikare cya RDC bushinja Kbira ibyaha birimo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.
Ibi biri muri bimwe mu byateje impaka zikomeye mu nama ya sena yo kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025, binyuze mu gitekerezo cyatanzwe na Senateri Christine Mwando Katempa, ashingiye ku ngingo ya 224 y’amategeko agenga imikorere ya Sena.
Iyi ngingo isobanura ko umwanzuro wo kwambura cyangwa kutambura ubudahangarwa bwa senateri w’ubuzima bwose ugomba gushyikirizwa Inteko Rusange ya Kongere aho kuba mu nama rusange ya Sena.
Amakuru avuga ko muri iyi nama yabereye mu muhezo, Abasenateri basa n’abacitsemo ibice aho hari n’abivumbuye, bahagurukaga buri kanya basaba ijambo.
Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi na bo bavuga ko icyemezo cyo gukraho Joseph Kambila ubudahangarwa ari icyemezo kidakwiye mu gihe igihugu gikomeje kuwana n’ibibazo bw’umutekano muke ukomeje mu burasirazuba bwa DRC.