BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > RDC yashyizeho komisiyo idasanzwe ishinzwe gusuzuma icyemezo cyo gukuraho ubudahangarwa  Joseph Kabila .

RDC yashyizeho komisiyo idasanzwe ishinzwe gusuzuma icyemezo cyo gukuraho ubudahangarwa  Joseph Kabila .

sam
Last updated: May 16, 2025 7:33 am
sam
Share
SHARE

Sena ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yashyizeho komisiyo idasanzwe kugira ngo isuzume niba bishoboka gukuraho ubudahangarwa bwa Senateri Joseph Kabila, ikazatanga raporo yayo bitarenze ku wa Mbere utaha.

Ubushinjacyaha bw’igisirikare ku wa 30 Mata 2025, bwandikiye sena buyisaba kwiga ku cyemezo cyo kwambura uyu munyapolitike utavuga rumwe na leta akaba yarabaye perezida w’ikigihugu  imyaka igera muri 18.

Ubu bushinjacyaha  bw’igisirikare cya RDC bushinja Kbira ibyaha birimo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Ibi biri muri bimwe mu byateje impaka zikomeye mu nama ya  sena yo kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025, binyuze mu gitekerezo cyatanzwe na Senateri Christine Mwando Katempa, ashingiye ku ngingo ya 224 y’amategeko agenga imikorere ya Sena.

Iyi ngingo isobanura ko umwanzuro wo kwambura cyangwa kutambura ubudahangarwa bwa senateri w’ubuzima bwose ugomba gushyikirizwa Inteko Rusange ya Kongere aho kuba mu nama rusange ya Sena.

Amakuru avuga ko muri iyi nama yabereye mu muhezo, Abasenateri basa n’abacitsemo ibice aho hari n’abivumbuye, bahagurukaga buri kanya basaba ijambo.

Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi na bo bavuga ko icyemezo cyo gukraho Joseph Kambila ubudahangarwa ari icyemezo kidakwiye mu gihe igihugu gikomeje kuwana n’ibibazo bw’umutekano muke ukomeje mu burasirazuba bwa DRC.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

Igisirikare cya Sudani kivuga ko cyirukanye burundu umutwe wa RSF muri leta ya Khartoum

Igisirikare cya Sudani cyatangaje  ko cyamze kwirukana burundu umutwe w’inyeshyamba  'Rapid Support…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb. Uwihanganye yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Brunei

1 Min Read
Politike

Minisitiri Kayikwamba yongeye gushinja u Rwanda guhungabanya umutekano wa DRC

3 Min Read
Politike

Algeria yirukanye abakozi 15 ba Ambasade y’u Bufaransa

1 Min Read
Politike

Minisitiri Nduhungirehe  ari mu ruzinduko rw’akazi muri Hongrie

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?