BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > RDC: Ubutegetsi bwa Kinshasa burashaka kujyana Kabila mu nkiko

RDC: Ubutegetsi bwa Kinshasa burashaka kujyana Kabila mu nkiko

sam
Last updated: May 1, 2025 8:19 am
sam
Share
SHARE

Minisitiri w’ubutabera wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabye Sena y’iki gihugu gukuraho Joseph Kabila ubudahangarwa kugira ngo bumukurikirane ku byaha yavuze birimo ubwicanyi n’ubugambanyi.

Mu itangazo ryo ku wa gatatu nijoro, Minisitiri w’ubutabera Constant Mutamba, yavuze ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabye Sena kwambura Joseph Kabila ubudahangarwa nka senateri kugira ngo bushobore kumukurikirana.

Yavuze ko ubwo bushinjacyaha bufite “ibimenyetso simusiga” ku “ubugambanyi, ubwicanyi, kuba mu mutwe wigometse, ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyoko muntu”, ibyaha avuga ko bibera mu ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo.

Mu kwezi gushize ubucamanza bwa DRC bwatangaje ifatirwa ry’imitungo y’uyu munyapolitike, ubwo byavugwaga ko yagarutse muri Congo akajya i Goma ahagenzurwa na M23.

Muri Gashyantare (2) uyu mwaka, Tshisekedi yavuze ko Kabila ari we muntu “nyawe uri inyuma y’ibi byose”, amushinja gufasha umutwe wa M23.

Mu kumusubiza, muri Werurwe  Kabila yabwiye abanyamakuru muri Afurika y’Epfo ati: “Iyo mba mfatanyije na M23, ibintu byari kuba bitandukanye cyane [n’uko bimeze uyu munsi.”

Kabila, w’imyaka 53, yategetse DRC imyaka 18 kuva mu 2001 ubwo yari afite imyaka 29, nyuma yuko se Laurent-Désiré Kabila yari amaze kwicwa arashwe.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb. Uwihanganye yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Brunei

1 Min Read
Politike

RDC yashyizeho komisiyo idasanzwe ishinzwe gusuzuma icyemezo cyo gukuraho ubudahangarwa  Joseph Kabila .

1 Min Read
Politike

Minisitiri Kayikwamba yongeye gushinja u Rwanda guhungabanya umutekano wa DRC

3 Min Read
Politike

Algeria yirukanye abakozi 15 ba Ambasade y’u Bufaransa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?