BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 12, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > RDC: Tshisekedi  ntiyitabira inama ya OIF kubera ikibazo cy’umutekano

RDC: Tshisekedi  ntiyitabira inama ya OIF kubera ikibazo cy’umutekano

admin
Last updated: November 18, 2022 1:04 pm
admin
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,Antoine Felix Tshisekedi,  ntiyitabira inama y’iminsi ibiri ihuza abakuru bibihugu na za Guverinema bahuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa OIF, kubera imirwano igisirikare cya leta gihanganyemo na M23.

Perezida Tshisekedi ntiyitabira inama ya OIF kubera umutekano

Ikinyamakuru ACTUALITE.CD, cyatangaje ko   kutitabira  iyi  nama ikomeye byatewe ahanini n’umutekano mucye uri muri iki gihugu.

Iyi nama iri kubera mu  mujyi wa Djerba  muri Tunisia, yitabiriwe  n’abakuru b’ibihugu n’abahagarariye za Guverinoma 31 barimo Emmanuel Macron w’Ubufaransa na Minisitiri w’Intebe wa Canada,Justin Trudeau.

Icyakora  Congo  yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Jean-Michel Sama Lukonde Kyenge.

Iyi nama igiye kuba yari imaze gusubikwa  kabiri kubera icyorezo cya COVID19. Biteganyijwe ko izibanda ku ikoranabuhanga n’ubufatanye mu muryango  wa OIF.Igomba gusiga ishyizeho umunyamabanga mukuru w’uyu muryango ,kuri ubu wari uyobowe n’umunyarwanda   Louise Mushikiwabo.

Perezida Tshisekedi kandi yaherukaga gusiba indi nama ikomeye mu Misiri (COP27) yigaga ibijyanye n’iihindagurika ry’ibihe.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • mahoro jack says:
    November 18, 2022 at 3:06 pm

    Arinda gusiba inama se niwe urwana? Cyangwa yatinye guhura na Muzehe wacu ukubutse mu nama y’abayobora iyi si yaberaga muri Indonesia! Erega niyemere ko ziriya miliyoni z’abanyekongo bavuga ikinyarwanda ari abenegihugu bagenzi be, naho nakomeza iriya ndirimbo ngo yatewe n’u Rwanda azarinda atakaza ibiro nta gisubizo abonye. N’abazungu yagerageje kubiteramo byaranze.

    Reply
    • Rebero Jeremy says:
      November 18, 2022 at 7:27 pm

      Ariko se ubundi iriya nama yungura iki abaturage? Naho kuvuga ko perezida wacu yagiye mu nama y’ibihugu 20 bikize ku isi kandi twe turi muri 20 bikennye kurusha ibindi, nsanga ntacyo bitwongeraho. Ahubwo nibaza niba bataduseka! Ikintera inkeke nuko dukomeza kwibwira ko twateye imbere cyane cyane mu byerekeranye n’ikoranabuhanga kandi twibeshya! Urugero: Ni bahangahe ku ijana bashobora kwirirwa bareba internet igihe bashakiye mu Rwanda? hari umunyamakuru wavuze ngo Urwanda rwagereranywa na wa mugani ngo “une souris naine” aho akabeba kashatse kwihaga ngo kangane n’inzovu. Dukwiye kwemera uko turi n’amikoro yacu.

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

General Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Kamena 2020…

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

Ishami rya ONU ryita ku bana ryatangaje ko “ribabajwe kandi rishenguwe n’urupfu…

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro…

Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB)…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Impunzi z’Abarundi zigera ku 100,000 ziri kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yohereje aba-comando bayo hafi ya Kisangani

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?