BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Feb 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > RDC: Kiriziya Gatolika yigaragambije yamagana icyo yise ubushotoranyi bw’u Rwanda

RDC: Kiriziya Gatolika yigaragambije yamagana icyo yise ubushotoranyi bw’u Rwanda

admin
Last updated: December 4, 2022 4:26 pm
admin
Share
SHARE

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Abihaye Imana ba Kiriziya Gatorika, bibumbiye mu ihuriro ryitwa CENCO (Conference Episcopale du Congo) bo n’abayoboke, bakoze imyiragambyo bamagama icyo bise “ubushotoranyi bw’u Rwanda mu Burasirazuba bwa Congo.”

Kirziya Gatorika yateguye imyigaragambyo bamagana icyo bita ubushotoranyi bw’uRwanda

Ni imyigaragambyo yabaye kuri iki Cyumweru tariki 04 Ukuboza 2022, ibera mu Mujyi wa Beni, Diyosezi ya Butembo, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ikinyamakuru Politico kivuga ko abayoboye ba Kiriziya Gatorika bavuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Beni..

Aba bavugaga ko “bigaragambya mu mutuzo bagamije gushaka  amahoro.”

CENCO ivuga ko ubudahangarwa bw’igihugu butagibwaho impaka, kandi ko hakenewe ubusugire bwa za Teritwari.

CENCO isaba abayobozi b’igihugu kwirinda amasezerano ayo ari yo yose “y’abashotoranyi, bafite intego yo kwiba umutungo kamere wa Congo no kwigarurira ubutaka.”

Ihuriro ry’abepiskopi  muri Congo, CENCO rivuga ko rihangayikishijwe n’abari kuvanwa mu byaho n’intambara M23 ihanganyemo na FARDC.

CENCO ikavuga ko “mu gukora imyigaragambyo ari umwanya mwiza wo kuvuga ko hari abasivile bari kwicwa  mu gace ka Beni na Irumu aho ikiremwa muntu kiri kugirirwa nabi.”

Aba bongera gusaba kandi imitwe yitwaje intwaro kuzirambika hasi ku bw’inyungu z’amahoro.

Ubwo iyi myigaragambyo yaberega i Beni, yari ihagarariwe na Polisi nk’uko ibinyamakuru byo muri Congo bibitangaza.

Hamaze igihe hari inkundura y’imyigaragambyo muri Congo iba yateguwe na sosiyete sivile, bamagana icyo bita ubushotoranyi bw’u Rwanda.

U Rwanda rushinjwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutera inkunga umutwe wa M23, ibintu ruhakana na M23 na yo ubwayo ikabyamaganira kure.

U Rwanda rwo rushinja igisirikare cya leta ya Congo, FARDC, gukorana n’umutwe urimo abasize abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, FDLR.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
3 Comments
  • ALIAS says:
    December 4, 2022 at 8:44 pm

    abihayimana baja mubya politike bate? abanyarwanda bari mugihugu cyabo kandi baratekanye.amahanga nafashe congo gukemura ibibazo ifite. imbaraga bari guta bigaragambya,nibazikusanye,bazubakishe igihuguake shire ibitekerezo hamwe

    Reply
  • ALIAS says:
    December 4, 2022 at 8:49 pm

    abihayimana baja mubya politike bate? abanyarwanda bari mugihugu cyabo kandi baratekanye.amahanga nafashe congo gukemura ibibazo ifite. imbaraga bari guta bigaragambya,bagombye kuzikusanya,bagahuza ibitekerezo byo kubakish igihugu CYabo

    Reply
  • mahoro jack says:
    December 5, 2022 at 3:35 pm

    Ku mugani umwanya muta mwiruka mu mihanda, nayo mutagira, mwashatse uko muwukoresha mushyira igihugu cyanyu kuri gahunda, mukitandukanya n’amacakubiri izo nterahamwe zabazaniye mukareka kuririmba u Rwanda ko rwo rwibereye mu bindi birufitiye umumaro?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uganda: Bane bafunzwe bazira kwiyitirira umukobwa wa Museveni

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwiyitirira…

Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha

Ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira…

Umwe mu bayobozi bakuru ba MONUSCO yageze i Kishasa

Umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU ushinzwe ibikorwa by’ingabo zo kubungabunga amahoro muri…

U Bufaransa; Urubanza rw’impanga zikekwaho ubwicanyi rwabaye ingorabahizi

Impanga zisa ndetse zihuje n'ibimenyetso ndangasano (DNA) zirakekwaho ubwicanyi bwakorewe abantu babiri…

AFC/M23 yashinje Komisiyo ya AU gushyigikira abagizi ba nabi

Ihuriro AFC/M23 ryashinje Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyigikira ubugizi bwa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Perezida Samia Suluhu yijeje Museveni umusanzu mu biganiro byo kugarura amahoro mu karere

2 Min Read
Mu mahanga

Gen Muhoozi yambitswe umudali w’ishimwe na se

2 Min Read
Mu mahanga

Ghana na Zambia bakuyeho visa ku baturage b’ibyo bihugu

1 Min Read
Mu mahanga

Umuhungu wa Muammar Gaddafi yitabye Imana, hakekwa kuraswa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?