Imiryango y’abapfiriye mu mpanuka y’ubwato MV Merdi yabereye mu Kiyaga cya Kivu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 3 Ukwakira 2024, yakoreye imyigaragambyo mu mujyi wa Goma basabaga ko babaha imirambo y’ababo bagashyingura uko bashaka.
Nk’uko amashusho yabigaragaje abigaragambyaga bagaragaye bigabije umuhanda ugana ku bitaro bikuru bya Goma bawufungishije amabuye ndetse n’amapine y’imodoka aratwikwa.
Uyu muhanda kandi wumvikanyemo urusaku rwinshi rw’aba baturage ndetse n’amasasu make yarashwe n’abashinzwe umutekano bageragezaga kubakumira, ariko biba iby’ubusa.
Bamwe mu baturage baburiye ababo muri iyi mpanuka bavuaga ko batakwemera ko abantu 34 kuba aribo bashyingurwa gusa mu gihe abandi bataraboneka.
Umwe yagize ati: “Twebwe ababuriye ababo mu bwato bwa Merdi baduhe imirambo yacu. Leta ntigomba kudukinisha. Twafunze umuhanda ugana ku bitaro bikuru. Ntabwo dushobora kubyihanganira. Baduhe imirambo y’abacu, niba bashaka kutwica, turapfira hano.”
Yakomeje agira ati: “Imirambo si iyabo, nibayizane. Imirambo bayigumishije mu buruhukiro, abantu ntibahabwa imirambo y’ababo, baje gufata imirambo y’abavandimwe babo ariko barayirinze rwose. Bayimanye.”
Imiryango y’ababuze ababo igaragaza ko Leta ya RDC yashyize imbaraga nke mu bikorwa byo kubashakisha, kandi itabuze ibikoresho bikenerwa.
Ni mu gihe biteganyijwe ko Guverinoma ya RDC ishyingura mu cyubahiro ababonetse kuri uyu wa 9 Ukwakira 2024. Amarimbi yateguriwemo iki gikorwa arimo irya Makao riherereye muri Teritwari ya Nyiragongo, irya Bweremana na Minova.