Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Nzeri , mu mujyi wa Muheto muri Teritwari ya Masisi haramukiye imirwano ikomeye hagati ya Wazalendo isanzwe ifatanya n’ingabo za leta FARDC n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Urusaku rw’imbunda ziremereye n’intoya rwumvikanye muri aka gace no mu nkengero z’aho nk’uko Kivu Morning Post ibitangaza. Uyu ni umunsi wa kabiri w’imirwano hagati y’impande zombi. Abenshi mu baturage bahungiye i Buzihe.
Iyi mirwano yavuzwe mu duce turimo Muheto, Kanzenze, Kanyatsi, no muri centre ya Nyamitaba muri Teritwari ya Masisi, Sheferi ya Bashali Kaembe.
Ni nyuma kandi y’uko ku munsi wo ku cyumweru tariki 8 Nzeri habaye imirwano hagati y’Ingabo za Congo (FARDC) na M23 muri Kivu y’Amajyaruguru, aho iyi mirwano yibanze ku muhanda Nyamitaba-Muheto, aba Wazalendo bafatanyije FARDC.
Ku wa 8 Nzeri Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka yatangaje ko Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Kinshasa rikomeje kugaba ibitero simusiga ku basivire mu duce M23 igenzura .
Biravugwa ko kuva ku wa kabiri w’icyumweru gishize, M23 yohereza ubutumwa busaba abaturage ba Mushababwe, Ruza, Bundase, Rushashi muri Gurupoma ya Tongo, Teritwari ya Rutshuru kuva muri iyi midugudu kugira ngo babashe gutangizamo ibikorwa byo guhiga Abawazalendo abari muri kariya gace no hafi yako. Abaturage bimuwe biganje muri Bambo mu mashuri no mu miryango yabakiriye.