Amakuru aturuka muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko Abarwanyi ba M23 bakozanyijeho na Wazalendo.
Ni imirwano yabaye kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, itariki 15 Gicurasi, ibera mu midugudu myinshi yo muri Gurupoma za Buabo na Banyungu, ziherereye muri Teritwari ya Masisi.
Radio Okapi Radio yatangaje aya makuru, ivuga ko abasivili bayihaye amakuru ko nyuma y’igitero cyagabwe n’inyeshyamba za AFC-M23 kuri Wazalendo ku wa Gatatu, nabo kuri uyu wa Kane bagabye igitero bashaka gusubira aho bavanwe.
Kuva mu ma saa kumi za mugitondo (ku isaha yaho), muri ako karere humvikanye urusaku rwinshi rw’intwaro ziremereye n’izoroheje, cyane cyane hafi y’imisozi ya Showa muri Gurupoma ya Banyungu, ndetse no muri Ngwaki na Lwansihe muri Gurupoma byegeranye ya Buabo.
Abayobozi bo mu nzego z’ibanze batangaje ko ngo inyeshyamba za M23 zavuye mu murwa mukuru wa Teritwari ya Masisi, uherereye mu birometero 12 mu majyaruguru, zagabye igitero ku wa Gatatu, zirukana abarwanyi ba Wazalendo mu birindiro byinshi by’ingenzi.
Gusa kuri uyu wa Kane ushize, Abawazalendo bagerageje kwisubiza imidugudu birukanwemo ariko ntibyabahiriye.