BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > RDC: Abasirikare 11 barimo aba Koloneli babiri basabiwe igihano cy’urupfu

RDC: Abasirikare 11 barimo aba Koloneli babiri basabiwe igihano cy’urupfu

admin
Last updated: September 27, 2022 7:52 am
admin
Share
SHARE

Abasirikare 11 barimo Abakoloneli babiri b’ingabo za FARDC basabiwe igihano cy’urupfu bazira kwica abashinwa babiri bakoraga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Congo.

Abasirikare barimo aba Koloneli babiri ba FARDC basabiwe igihano cy’urupfu

Kuri uyu wa mbere, Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabye igihano cy’urupfu kuri Colonels Mukalenga Shendeko na Kayumba Sumaili kimwe n’icyenda mu bo bareganwa, babiri muri bo bakaba baratorotse. Hasabwe igihano cy’igifungo cy’amezi 12 ku wundi musirikare witwa Eric Ezwa.

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko rwa Gisirikare ko Col Mukalenga Shendeko na Col Kayumba Sumaili aribo bacuze umugambi mubisha wo kwica bariya bashinwa bakabambura n’ibyo bari bafite.

Aba basirikare bakuru ngo nibo bateguye igitero cyo ku wa 17 Werurwe 2022 cyagabwe ku modoka zari ziherekeje aba bashinwa ahitwa Irumu muri Ituri.

Ni igitero cyari cyateguwe neza, aba bakoloneli bahurije hamwe abasirikare umunani barimo babiri bahunze n’umusivili umwe maze bica abo bashinwa banabambura utubati tune twa zahabu n’amadorali 6000$.

Iperereza ryemeje ko abaregwa cumi na babiri barimo babiri batorotse bakurikiranyweho “Ubwicanyi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi” nk’uko inyandiko y’ibirego ibigaragaza.

Muri DRC, igihano cy’urupfu kiratangwa buri gihe ariko kigahinduka igifungo cya burundu.

Iburanisha ritaha riteganijwe ku wa gatatu, nk’uko byatangajwe na Colonel Dienga Akelele, perezida wa mbere w’urukiko rwa gisirikare rwa Ituri.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

3 Min Read
Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Mu mahanga

Uvira:Umusirikare WA FARDC yarashwe na bagenzi be ubwo yashakaga kwivugana umukuriye

1 Min Read
Mu mahanga

Colonel Fureko yakubiswe hafi gushirano umwuka

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?