BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > RDC: Abarimu mu mashuri abanza banze kwigisha

RDC: Abarimu mu mashuri abanza banze kwigisha

admin
Last updated: January 10, 2023 7:21 am
admin
Share
SHARE

Abarimu bigisha mu mashuri abanza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo baravuga ko bamaze igihe badahabwa agahimbazamusyi none bahisemo guhagarika akazi.

Syndicat y’amashuri abanza ya Leta muri RD Congo (SYNEEPP) yasohoye itangazo rivuga ko kuri uyu wa 10 Mutarama 2023 nta masomo ahari, ko abarimu birirwa bicaye imbere ya Minisiteri y’imali i Kinshasa.

Ni mu gihe kandi basabye abo mu gihugu bose kuguma mungo zabo kugeza igihe bazabonera udufaranga babiriye icyuya.

Perezida w’iyi Sendika avuga ko guhagarika kwigisha biri mu nzira yo kotsa igitutu Leta yanze kwishyura uduhimbazamusyi twabo kuva muri Kanama kugeza mu Ukuboza 2022.

Uyu muryango w’abakozi ushinja Minisitiri w’imali, Nicolas Kazadi kuba yarahagaritse utu duhimbazamusyi nta mpamvu ifatika.

Reagan Itumbi, Perezida wa SYNEEPP yagize ati “Minisitiri w’imari, Nicolas Kazadi ni we uzabazwa icyo aricyo cyose kizaba nyuma y’iyi myigaragambyo.”

Bavuga ko barambiwe ubusambo bwa bamwe mu bategetsi banyereza amafaranga yabo ku mpamvu zidafututse.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Umurungi Alice says:
    January 10, 2023 at 12:22 pm

    Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera! Umwarimu muri Kongo yahawe agaciro na Leta. Niwe – mu karere uhembwa menshi: 250 dollars (250.000 Frw) agakuba inshuro zirenze ebyili umwarimu wa hano iwacu. Ibyo by’agahimbazamusyi ni nka ruswa, byadutse igihe abalimu batahembwaga maze abanyeshuri bagakusanya amafranga babyita “transport”. Ibigo nabyo byongeragaho duke. None barashaka kugumana iyo ruswa ariko bakanongererwa umushahara wavuye kuri 60 dollara akujya kuri 250 dollars. Ariko kandi wumva ko abarimu barenganye iyo ugereranije n’abandi bakozi ba Leta. Tekereza umudepite ahembwa 21.000 dollars (miliyoni 21) ku kwezi umwarimu ari kuri 250 gusa! Gusa uko gukandamiza mwarimu bireze mu karere kacu. Si Kongo gusa!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Maneko wo ku rwego rwo hejuru wa Ukraine yishwe arashwe i Kyiv

5 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Mu mahanga

Inteko ya Amerika yasabye Tshisekedi kutarenza manda yemerewe

2 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?