BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jun 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > RDC: Abantu 32 baguye mu mpanuka y’ubwato

RDC: Abantu 32 baguye mu mpanuka y’ubwato

sam
Last updated: June 13, 2025 7:20 am
sam
Share
SHARE

Abantu babarirwa muri 32 baguye mu mpanuka y’ubwato bubiri bwari butwaye abagenzi barenga 100 bwarohamye mu kiyaga cya Tumba mu Ntara ya Equateur muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Itangazo ryasohowe n’imiryango itari iya Leta ikorera mu Ntara ya Equateur, rivuga ko ubwato bwavuye ku nkombe ya Bikoro ku gice cy’Iburasirazuba cy’ikiyaga ku mugoroba wo ku wa Gatatu butwaye abantu benshi cyane, bikanavugwa ko ikirere kitari kimeze neza.

Umwe mu bagize sosiyete sivile witwa Akula Dieu yagize ati “Abatangabuhamya bavuze ko abagenzi bari benshi cyane mu bwato”

Reuters ntiyashoboye kwemeza ibijyanye n’uko ikirere cyari kimeze cyangwa amakuru ajyanye n’ubwinshi bw’abagenzi.

Komiseri ku kibaya cya Bikoro, Gabriel Ifulu Bongolomba, yabwiye Reuters ko umuryango wari ugiye gushyingura wakodesheje ubwato ngo bujyane abantu muri uwo muhango ubuvana mu kigo kitemewe n’amategeko.

Yahamije ko umuhengeri watewe n’imvura nyinshi ari wo watumye ubwato bwombi burohama ndetse ibikorwa by’ubutabazi bikaba byari bigikomeje kuri uyu wa Kane, nubwo ngo habayeho kubura ibikoresho by’ibanze nk’amakote arinda abantu kurohama [life jacket] n’ubwato bwo kwifashisha mu butabazi.

Ati “Byabaye ngombwa ko dukodesha ubwato bwigenga ngo bufashe muri iki gikorwa ariko rimwe na rimwe ntitubona na lisansi ihagije ngo dukore neza iyi mirimo.”

Impanuka zo mu mazi muri RDC zikunze kubaho kubera gutwara ibintu birenze ubushobozi bwabwo ndetse bunashaje.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye ko kubura Mama we witabye Imana.

Umuhanzi Christian Rukundo Nsengimana uzwi nka Chris Eazy, ari mu gahinda gakomeye…

Uburusiya bwashyizeho itsinda ry’igisirikare rishinzwe gukoresha ’drones’

Ingabo z’u Burusiya zashyizeho itsinda ry’Igisirikare ryihariye, rishinzwe gukoresha ’drones’ no gukurikirana…

RDC: Abantu 32 baguye mu mpanuka y’ubwato

Abantu babarirwa muri 32 baguye mu mpanuka y’ubwato bubiri bwari butwaye abagenzi…

Amajyaruguru: Abakora n’abacuruza inzoga z’inkorano bahagurukiwe

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yatangaje ko iyo ntara n’iy’Iburengerazuba zigiye guca…

Israel yivuganye abasirikare  bakuru ba Iran mu gitero simusiga yabagabyeho

Kuri uyu wa Gatanu mu masaha y'urukerera, Israel yagabye igitero gikomeye kuri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

U Buhinde: Indege yari itwaye abagenzi 244 yakoze impanuka

1 Min Read
Mu mahanga

Putin yongeye gukanga amahanga kubera ubushobozi bw’intwaro kirimbuzi afite

1 Min Read
Mu mahanga

Burundi: CNDD-FDD yihariye imyanya yose y’Inteko ishingamategeko

2 Min Read
Mu mahanga

Afurika y’Epfo: Imodoka itwara abanyeshuri yatwawe n’umwuzure iburirwa irengero

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?