Abantu babarirwa muri 32 baguye mu mpanuka y’ubwato bubiri bwari butwaye abagenzi barenga 100 bwarohamye mu kiyaga cya Tumba mu Ntara ya Equateur muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Itangazo ryasohowe n’imiryango itari iya Leta ikorera mu Ntara ya Equateur, rivuga ko ubwato bwavuye ku nkombe ya Bikoro ku gice cy’Iburasirazuba cy’ikiyaga ku mugoroba wo ku wa Gatatu butwaye abantu benshi cyane, bikanavugwa ko ikirere kitari kimeze neza.
Umwe mu bagize sosiyete sivile witwa Akula Dieu yagize ati “Abatangabuhamya bavuze ko abagenzi bari benshi cyane mu bwato”
Reuters ntiyashoboye kwemeza ibijyanye n’uko ikirere cyari kimeze cyangwa amakuru ajyanye n’ubwinshi bw’abagenzi.
Komiseri ku kibaya cya Bikoro, Gabriel Ifulu Bongolomba, yabwiye Reuters ko umuryango wari ugiye gushyingura wakodesheje ubwato ngo bujyane abantu muri uwo muhango ubuvana mu kigo kitemewe n’amategeko.
Yahamije ko umuhengeri watewe n’imvura nyinshi ari wo watumye ubwato bwombi burohama ndetse ibikorwa by’ubutabazi bikaba byari bigikomeje kuri uyu wa Kane, nubwo ngo habayeho kubura ibikoresho by’ibanze nk’amakote arinda abantu kurohama [life jacket] n’ubwato bwo kwifashisha mu butabazi.
Ati “Byabaye ngombwa ko dukodesha ubwato bwigenga ngo bufashe muri iki gikorwa ariko rimwe na rimwe ntitubona na lisansi ihagije ngo dukore neza iyi mirimo.”
Impanuka zo mu mazi muri RDC zikunze kubaho kubera gutwara ibintu birenze ubushobozi bwabwo ndetse bunashaje.