BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > RD Congo ku mwanya wa 8 mu kugira igisirakare gikomeye muri Afurika

RD Congo ku mwanya wa 8 mu kugira igisirakare gikomeye muri Afurika

admin
Last updated: January 12, 2023 7:51 am
admin
Share
SHARE

Urubuga “Global Fire Power” rwo muri Amerika rutangaza ko igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC kiza ku mwanya wa munani mu bisirikare bikomeye muri Afurika.

Igisirikare cya Congo ku mwanya wa 8 mu bikomeye muri Afurika

Abakora uru rutonde batangaza ko barebera ku ngingo 50 zitandukanye zirimo umubare w’abasirikare igihugu gifite, ingengo y’imari, imyitozo n’ibikoresho bitandukanye.

Urutonde rw’uyu mwaka wa 2023 rw’ibihugu bifite igisirikare gikomeye rugaragaza ko rwakozwe ku bihugu bisaga 145. U Rwanda ntirurimo.

Ku mugabane wa Afurika igisirikare cya Misiri kiza ku mwanya wa mbere, Algeria (2), Afurika y’Epfo (3), Nigeria (4), Ethiopia (5), Angola (6) Morocco (7) mu gihe RD Congo iza ku mwanya wa munani igakurikirwa na Tunisia (9) ndetse na Sudan iri ku mwanya wa 10.

Uru rutonde rugaragaza ko Leta ya RD Congo ariyo ifite igisirikare gikomeye mu bihugu bituranye n’u Rwanda kigakurikirwa na UPDF ya Uganda iri ku mwanya wa 12 muri Afurika n’uwa 83 ku Isi.

Rugaragaza kandi ko FARDC iri ku mwanya wa 72 ku Isi mu bisirikare bikomeye bidahangarwa n’uwo ari we wese.

Global Fire Power igaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika iza ku mwanya wa mbere mu kugira igisirikare gikomeye, ikurikirwa n’Uburusiya n’Ubushinwa bwa gatatu ku Isi.

Abasesenguzi bavuga ko gushyira Congo kuri uyu mwanya ari nk’ubushinyaguzi mu gihe yananiwe guhashya imitwe yitwaje intwaro yayogoje uburasirazuba no hirya no hino mu gihugu.

Hari abavuga ko kuba RD Congo ikoresha ingengo y’imari nini mu gisirikare ntacyo bihindura ku buzima bw’abasirikare kuko amafaranga atikirira mu mifuko y’abakomeye.

Ni mu gihe mu mwaka ushize mu gihugu hose hatangiye ubukangurambaga bwo gukusanya ibiribwa birimo Kawunga, umuceri, ibisuguti byo gufasha abasirikare barwana na M23.

Aba basirikare bavuga ko usibye kuzengerezwa n’amasasu y’umwanzi batorohewe n’inzara kuko kubona ibyo kurya ari ingume.

Ni abasirikare kandi bataye morale ku rugamba kubera kutabona imishahara yabo ku gihe rimwe na rimwe ikaribwa n’abayobozi babo kuko bayihabwa mu ntoki.

Hari abavuga ko gushyira RD Congo mu myanya y’imbere ari nko kuyagaza kugira ngo abakora izo ntonde n’ibihugu bikomeye babone inzira yo kubagurisha intwaro no gusahura ubutunzi bw’icyo gihugu.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
5 Comments
  • Bunani says:
    January 12, 2023 at 8:12 am

    Congo yarishye icyo kinyamakuru amadollari atari make ngo gitangaze iyo nkuru ihabanye n’ukuri igira ngo yikure mu kimwaro. Ibyo ariko ntawe bikwiye gutera ubwoba

    Reply
  • Makenga says:
    January 12, 2023 at 8:20 am

    DRC baraguhemukiye , burya koko ijoro ribara uwariraye

    Reply
  • umuzairois says:
    January 12, 2023 at 1:26 pm

    Congz DRC keep it up

    Reply
  • Anonymous says:
    January 12, 2023 at 5:15 pm

    Hhhhhhhhhhhhhhhhh. Nasomye inkuru nyinshi zitandukanye arikokuva nabaho iyi niyo insekeje kurusha izindi.
    Uziko DASSO cg INKERAGUTABARA ( Bo mu RWANDA ) bagaba igitero muri DRC bagafatana igihugu RARDC!

    Reply
  • Jack says:
    January 12, 2023 at 8:05 pm

    Nabonye abazairois bavuga ngo Uganda nu rwanda ntibakabakinishe ntaho bahuriye!hari icyitwa ngo ni society civil ziba Kong zirasetsa kweli

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Hagiye kuba inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine nk’igihugu

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

3 Min Read
Mu mahanga

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

1 Min Read
Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?