Urwego rw’igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko rwirukanye abakozi 411 kubera imyitwarire mibi mu kazi irimo ruswa n’ibindi byaha.
Bigaragara mu itanzazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa RCS mu masaha akuze yo mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa mbere tariki 11 Ugushyingo 2024.
Iri tangazo rivuga ko kuri uyu wa mbere, “Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS) rwirukanye abakozi 411 nk’uko byemejwe n’inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 09 Ugushyingo 2024.”
RCS yakomeje igira iti “Aba bakozi birukanywe kubera imitwarire mibi mu kazi, ruswa nibindi byaha.”
RCS kandi yavuze ko muri aba birukanywe, barimo Komiseri umwe (1), aba Ofisiye bakuru 26, aba Ofisiye bato 20, ba su Ofisiye n’aba wada 364.
Uru rwego rushinzwe gucunga amagororero, rugasoza rugira ruti: “lyi myanzuro yo kubirukana ijyanye n’amahame yo kwimakaza imikorere myiza ya RCS.”