Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA cyirukanye abari abakozi bacyo bagera kuri 12 biganjemo abari babayobozi bakuru mu nzego zitandukanye .
Abirukanywe barimo Umwanditsi Mukuru, Umuyobozi wa Radiyo Rwanda, abayobozi ba Radiyo Musanze na Rusizi, Uwari ukuriye ishami rishinzwe abakozi n’abandi.
Mu itangazo ryahawe abakora muri urwo rwego rigaragaza abasezerewe barimo Gakuru Sammy wari uyoboye ishami ry’Imari muri RBA, Ndahiro Uwase Liliane wari ukuriye ishami rishinzwe ubucuruzi no kwamamaza, Asiimwe nkunda Abel wari Umunyamabanga w’Ikigo.
Mu bandi basezerewe barimo Imananimwe Marie Chantal wari umukozi ushinzwe amategeko,Tuyisenge Révocat wari ushinzwe progaramu za Televiziyo Rwanda, Ntidendereza Theoneste wari umusesenguzi w’ibikorwa byo kwamamaza.
Hari kandi Karemera Sylvanus wari Umwanditsi Mukuru (Chief Editor), Gashagaza Rose wari ushinzwe Iyamamazabikorwa, Hakizimana Sadah wari umuyobozi wa RC Musanze, Nkundineza Lambert wari umuyobozi wa RC Rusizi ndetse na Aldo Havugimana wari umuyobozi wa Radio Rwanda ,radiyo z’abaturage na Domina Kaniziyo wari umuyobozi w’Ishami rishinzwe abakozi n’imiyoborere.
Izi mpinduka kandi zaje zikurikira iz’abayobozi bashya b’iki kigo mu nzego zitandukanye barimo Uwayo Divin wagizwe Umuyobozi wa Radiyo za RBA, yungirijwe na Nyinawumuntu Ines Ghislaine, mu gihe Munyarukumbuzi Emmanuel yagizwe Umuyobozi wa Televiziyo y’u Rwanda, yungirijwe na Ufitinema Remy Maurice.
Rutikanga Paul wari usanzwe atangaza amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda yagizwe Umuyobozi ushinzwe imikoranire n’abafatanyabikorwa, mu gihe Uwera Clarisse yagizwe Umuyobozi ushinzwe abakozi.