BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Rayon Sports yagumanye umwanya wa mbere, Kiyovu Sports yatsikiye

Rayon Sports yagumanye umwanya wa mbere, Kiyovu Sports yatsikiye

admin
Last updated: October 2, 2022 2:41 am
admin
Share
SHARE

Shampiyona y’u Rwanda iri ku munsi wa kane, ikipe ya rayon Sports yagiye gutsinda Marin FC i Rubavu, naho Kiyovu Sports yatsindiwe mu rugo na Sunrise FC.

Marine FC nubwo yabonye ikarita itukura mu gice cya mbere yakomeje gukina neza

I Rubavu Stade Umuganda yari yuzuye, cyane abakunzi ba Rayons Sports bari bayiherekeje ari benshi bambaye uburu n’umweru.

Marine FC yari iwayo yabigaragaje, ku munota wa 10 gusa, Mugisha Desire yari abonye inshundura ku ikosa ry’umunyezamu wa Rayon Sports wamuhaye umupira

Mbirizi Eric yaje kwishyura ku munota wa 28, ku mupira wavuye muri corner na we ashyiraho umutwe.

Umukino wari ushyushye. Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, umukinnyi Mugisha Desire wa Marines FC yaje gutera ingumi umukinnyi wa Rayons Sports, ndetse umusifuzi amwereka ikarita itukura.

Byari bitangiye kugora Marine FC, kuko bari basigaye ari 10 mu kibuga.

Umukinnyi Onana wigaragaje yaje gucenga abakinnyi b’inyuma ba Marine FC ndetse n’umunyezamu ashyira igitego ku munota wa  44′.

Rayon Sports bishimira igitego

Mu gice cya kabiri, Onana ku munota wa 60′ yongeye kubona izamu ku gitego gisa n’icya mbere ariko yatsinze ari mu nguni.

Gitego Arthur wa Marine FC yagabanyije ikinyuranyo, ku munota wa 81′ atsinda igitego cyavuye kuri corner.

Umukino wo kuri Stade Umuganda warangiye Rayon Sports iwutsinze ku bitego 3-2.

Amakipe atanu ya mbere, Rayon Sports ifite amanota 12, ntiratsindwa, Kiyovu Sport ifite  9 yatakaje umukino, Gasogi United ifite 7, Gorilla FC nay o ni 7, kimwe na Sunrise FC nay o ifite 7.

Indi mikino uko yagenze:

MUKURA VS 2-3 Gorilla FC
KIYOVU Sport 1-2 Sunrise FC
Bugesera FC 3-1 Etincelles

Ku cyumweru:

Police FC vs Gasogi United
Rutsiro FC vs AS Kigali
Rwamagana vs APR FC
Musanze FC vs ESPOIR FC

Onana yongeye kugaragaza ko ari umukinnyi mwiza
Abafana batashye bishimiye gutsinda Marine FC

AMAFOTO@Rayon Sports Twitter

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

2 Min Read
Imikino

AS Kigali yungutse umutoza mushya

1 Min Read
Imikino

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

2 Min Read
Imikino

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?