BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Nov 16, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Raporo y’ibanga ya UN itunga agatoki ingabo z’u Rwanda n’iza DR.Congo

Raporo y’ibanga ya UN itunga agatoki ingabo z’u Rwanda n’iza DR.Congo

admin
Last updated: August 4, 2022 6:06 pm
admin
Share
SHARE

Kuri uyu wa Kane, amakuru ari muri raporo y’impuguku z’Umuryango w’Abibumbye, bivugwa ko ari ibanga yagiye hanze, iremeza ibirego u Rwanda na Congo bishinjanya mu ntambara nshya iheruka gutangizwa n’inyeshyamba za M23.

P.Kagame na Tshisekedi i Luanda bongeye gukorana mu ntoki (Archives)

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byemeza ko raporo y’izo mpuguke za UN yemeza ko zifite ibimenyetso bifatika bigaragaza ko “ingabo z’u Rwanda zakoze ibikorwa bya gisirikare ku butaka bwa Congo hagati y’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2021 n’ukwezi kwa karindwi k’umwaka wa 2022.

Raporo nk’uko Reuters ibivuga ishinja u Rwanda guha ubufasha inyeshyamba za M23 ubu zimaranye igihe umupaka wa Bunagana n’uduce dutandukanye twa Teritwari ya Rutshuru.

Iyi raporo inavuga ko ingabo za DR.Congo zafashije kandi zirwana ziri kumwe n’ihuriro ry’imitwe irimo uwa FDLR, urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse u Rwanda rufata nk’umutwe w’iterabwoba.

Leta y’u Rwanda cyangwa iya Congo ntibirasohora inyandiko yemera cyangwa ihakana ibiri muri raporo, gusa ibi bihugu bimaze iminsi bitarebana neza.

U Rwanda rushinja Congo gufatanya na FDLR mu kugaba ibitero ku butaka bwarwo, ndetse no kwitaza ibibazo by’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.

Congo yo ishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 kubura imirwano ndetse no kuziha ibikoresho. Gusa, haba M23 n’u Rwanda ibi birego bagiye babihakana.

Nyuma yahoo ikibazo cya Congo n’u Rwanda gifashe intera, habayeho intambwe yo guhuza Abakuru b’ibihugu, Perezida Paul Kagame na Mugenzi we Felix Tshisekedi bikozwe na Perezida wa Angola, João Lourenço.

Nta masezerano yasinywe, nta guhagarika imirwano byemejwe – Biruta

IVOMO: REUTERS

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Musanze: Polisi yafunze uwengaga umutobe wiswe ‘Ndakubiwe’, imena litiro 80 zawo

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, ku bufatanye n’abaturage bo mu Murenge…

Ruhango: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

Polisi ikorera mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango ku bufatanye…

Leta ya DRC na AFC/M23 bateye intambe ikomeye izabafasha kubera ku mahoro arambye

Abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 riburwanya, bashyize…

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?