BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Raila Odinga ntiyemera ko yatsinzwe amatora ya Perezida muri Kenya

Raila Odinga ntiyemera ko yatsinzwe amatora ya Perezida muri Kenya

admin
Last updated: August 16, 2022 9:08 pm
admin
Share
SHARE

Ku nshuro ya gatanu atsindwa mu matora yo guhatanira kuba Perezida wa Kenya, Raila Odinga wari uhanganye na William Samoei Ruto yateye utwatsi ibyavuye mu matora ashimangira ko agomba kugana inkinko zikamurenganura kuko atatsinzwe.

Raila Odinga yahakanye ibyavuye mu matora ya Perezida

Mu ijambo yagejeje ku mbaga y’abayoboke be kuri uyu wa Kabiri, tariki 16 Kanama 2022, i Nairobi muri Kenyatta International Convention Center, Odinga yateye utwatsi ibyavuye mu matora byemeza ko yatsinzwe amatora ya Perezida.

Yagize ati “Ntagushidikanya, ndashaka kuvuga ko duhakanye ibyavuye mu matora ya Perezida byatangajwe ejo hashize.”

Raila Odinga yakomeje asaba abamushyigikiye kugumana ituze n’amahoro bakareka ubutabera bugakora akazi kabwo aho kubwishakira ubwabo. Ibi byajyanye no kuvuga ko ibyatangajwe na Perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora ko bitanyuze mu mucyo ndetse bidakurikije itegeko nshinga.

Uretse Raila Odina na Martha Karua wari mu bahatanira intebe y’umukuru w’igihugu cya Kenya, na we nyuma yo gutangazwa kwa William Ruto ko ari we wegukanye intsinzi yahise yerura ko atanyuzwe n’ibyavuye mu matora, ibi byajyanye no kugaragaza ko na we azagana inkiko.

Raila Odinga ni ku nshuro ya gatanu atsinda mu matora ya perezida kuko yiyamaje mu 1997 aratsindwa, yongera gutsindwa mu 2007, 2013 nabwo baramuhigika ndetse na 2017 ubwo yatsindwaga na Uhuru Kenyatta.

Ubwo hari hagiye gutangazwa ibyavuye mu matora kuri uyu wa Mbere, habaye igisa n’imvururu kuko hari abagize komisiyo y’amatora batemeranyaga ku bigiye gutangazwa. Ni mu gihe kandi hari umwe mu bari bakuriye sitasiyo y’itora wari waraburiwe irengero mu Cyumweru gishije waje gusangwa yapfuye.

Nubwo atemera ko William Ruto ari we perezida mushya wa Kenya, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bakomeje kwifuriza ishya n’ihirwe Ruto mu mirimo ye mishya. William Ruto akaba yari amaze imyaka icumi ari Visi Perezida wa Kenya ku buyobozi bwa Uhuru Kenyatta.

William Samoei Ruto nyuma yo gutangazwa ko ari we wegukanye intsinzi, yatangaje ko azakorera Abanyakenya bose kandi agakomeza mu kivi cya Uhuru Kenyatta.

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yasakiranyike M23 na FARDC n’abo bafatanyije muri Masisi yafatiwemo uduce

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse…

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yageze muri Guinea-…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Uvira:Umusirikare WA FARDC yarashwe na bagenzi be ubwo yashakaga kwivugana umukuriye

1 Min Read
Mu mahanga

Colonel Fureko yakubiswe hafi gushirano umwuka

2 Min Read
Mu mahanga

Fizi: RDC n’u Burundi byashinjwe kohereza izindi ngabo zo ‘kumara Abanyamulenge

2 Min Read
Mu mahanga

Papa Leo XIV yakiriye Perezida Ramaphosa i Vatican mu gihe Afurika y’Epfo na Amerika bitavuga rumwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?