Kuri uyu wa kane, Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko yemeranya n’icyifuzo cy’Amerika cyo guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi 30.
N’ubwo yemeye guhagarika intambara, Putin yavuze ko hari ibyo bagomba kuganira n’abanyamerika.
Nibyo twemeye guhagarika intambara, ariko hari ibibazo tugomba kubiganiraho, kandi ndatekereza ko tugomba kubiganiraho na bagenzi bacu b’Abanyamerika ndetse n’abafatanyabikorwa bacu. ”
Yagaragaje ko ari ngombwa gushyiraho uburyo bwo kugarura amahoro. Ikindi kibazo, ni ukumenya niba Ukraine ishobora kubahiriza iyo minsi.
Ukraine nayo iherutse gutangaza ko yemeye kuba ihagaritse intambara ndetse ko igiye gukorana na Amerika mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yayo, nk’uburyo bwo kwishyura iki gihugu inkunga cyayihaye mu ntambara imazemo igihe n’u Burusiya.