BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Aug 2, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Protais Mitali wabaye muri guverinoma y’u Rwanda yitabye Imana

Protais Mitali wabaye muri guverinoma y’u Rwanda yitabye Imana

sam
Last updated: August 2, 2025 8:14 am
sam
Share
SHARE

Protais Mitali wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo, yitabye Imana aguye mu Bubiligi aho yari amaze imyaka 10 atuye.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Mitali yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu azize uburwayi yari amaranye igihe.

Mitali Kabanda Protais yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia kugeza mu 2015. Mbere yaho yari yarabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo, Minisitiri w’Urubyiruko ndetse yigeze no kuba Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative.

Yitabye Imana afite imyaka 62 kuko yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama mu 1963.

Mbere yo kwinjira muri Politiki, yabaye Umusirikare nyuma aba n’Umudepite.

Mu 2015 nibwo yagiye kuba mu Bubiligi ubwo yari amaze gukurwa ku nshingano ze nk’umudipolomate.

Kuva icyo gihe, yongeye kuboneka mu ruhame nyuma y’imyaka ine. Hari tariki 28 Werurwe 2019, aho yari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi mu biganiro by’Umuryango Ibuka Mémoire & Justice Belgique, nka kimwe mu bikorwa byayo mu kurengera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida wa Kenya n’uwo yasimbuye bigeze kugirana umubano urimo igitotsi bagaragaye batemberana bishimye

Perezida William Ruto wa Kenya yatangaje ko yishimiye gutembereza mu Biro by’Umukuru…

Gicumbi: Polisi yafashe abantu batanu bahungabanyaga umutekano

Polisi ikorera mu Murenge wa Cyumva mu Karere ka Gicumbi k bufatanye…

Inteko Ishinga mategeko y’u Rwanda wamaganiye kure amagambo ya Vital Kamerhe

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye imvugo za Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko…

Protais Mitali wabaye muri guverinoma y’u Rwanda yitabye Imana

Protais Mitali wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo, yitabye Imana aguye mu…

Gasabo: Umugabo n’umugore batawe muri yombi bakekwaho gukora inzoga za Liquor‎

Polisi y'Igihugu ikorera mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Bumbogo yafashe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Abarimu ibihumbi 26 bari mu burezi ntibabwize_REB

2 Min Read
Mu Rwanda

Abarimu batazi Icyongereza ntibazirukanwa, bazahugurwa- MINEDUC

3 Min Read
Mu Rwanda

RURA yafatiye MTN Rwanda ibihano 

1 Min Read
Mu Rwanda

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?