BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 8, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Polisi yarashe mu cyico abagabo babiri bakekwagaho ubwicanyi ubwo bageregezaga kuyirwanya

Polisi yarashe mu cyico abagabo babiri bakekwagaho ubwicanyi ubwo bageregezaga kuyirwanya

sam
Last updated: August 11, 2025 9:31 am
sam
Share
SHARE

Abagabo babiri bakekwagaho kwica abazamu barindaga idepo y’inzoga mu Karere ka Rwamagana, barashwe ubwo bari batangiye kurwanya Abapolisi, bashaka kubanigisha amapingu.

Aba bagabo bari baratawe muri yombi mu bantu bacyekwagaho  ubwicanyi n’ubujura mu mpera z’ukwa Karindwi hariya muri Rwamagana.

Ubu bwicanyi n’ubujura bwabereye mu Murenge wa Muyumbu, Akagali ka Nyarukombe mu Mudugudu wa Marembo, ubwo Mudaheranwa Venuste na Bizimana Mark, bombi bari abazamu b’ububiko bw’inzoga bicwaga.

Icyo gihe hibwe bimwe mu byari muri ubwo bubiko ndetse n’imashini zitanga inyemezabwishyu za EBM.

Nyuma inzego z’umutekano zafashe bamwe mu bakekwaga kugira uruhare muri ibyo byaha. Babiri muri bo bapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ubwo barwanyaga inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yabwiye UMUSEKE ko bariya bantu bari barafashwe mu bantu bacyekwa ko bakoze ubwicanyi n’ubujura mu mpera z’ukwa Karindwi hariya muri Rwamagana.

Ati “Bari bagiye kwerekana ibyo bibye aho babibitse, bimwe mu bicuruzwa bya Blarirwa n’amashini ya EBM bibye. Bagezeyo barwanya abapolisi bari babaherekeje, barabarasa.”

SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko abantu bose bafite ibikorwa binyuranye n’amategeko cyangwa by’ubujura bakwiye kubireka kubera ko amategeko azabibahanira.

Ati “Kandi ntabwo inzego z’umutekano n’abaturage tuzareka kubafata ngo tubashyikirize inzego zibishinzwe mu gihe bakoze ibyo byaha.”

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abarwanyi ba M23 bageze mu bilometero 30 basatira umujyi wa Uvira 

Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza, wigaruriye…

Twirwaneho yasobanuye icyayiteye guhanura kajugujugu y’abacanshuro

Umutwe witwaje intwaro wa Twirwaneho watangaje ko uherutse guhanura kajugujugu yari itwawe…

Musanze: Polisi yamennye litiro zisaga 1700 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

Mu bikorwa byo kurwanya ikora, ikwirikwiza n'ikoreshwa by'ibinyobwa bitemewe, Polisi ikorera mu…

Hongeye kwaduka imirwano hagati ya Thailand na Cambodia

Ingabo za Thailand zatangaje ko zatangiye kugaba ibitero byo mu kirere ku…

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

1 Min Read
Mu Rwanda

Kuki Abanyarwanda basabwa ruswa kuri serivisi zitangirwa ubuntu, bakaryumaho?

2 Min Read
Mu Rwanda

Rusizi: Abaturage bagaragaye mu mashusho banywa urumogi bagiye gukurikiranwa

3 Min Read
Mu Rwanda

Abanye-Congo 199 bahungiye mu Rwanda

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?