Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu na Ngoma, kubufatanye n’inzego z’ibanze na baturage, Rwandapolice yafashe abasore 9 bacyekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage birimo Ubujura butobora amazu no Gutega abantu bakabambura ibyabo.
Igikorwa cyo gufata abo basore icyanda cyabaye kuri uyu wa 30 Nyakanga 2025.
Polisi ivuga ko ibi byose babikora bitwaje intwaro gakondo harimo Imihoro, Ibyuma ndetse na Matindo. Ubu bakaba bafungiye kuri Police Station ya Ngoma, mu gihe RIB yatangiye iperereza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi,yatangaje ko abafashwe bakurikiranyweho ibikorwa bigayitse birimo ubujura butobora inzu z’abaturage no gutega abantu bakabambura ibyabo bitwaje intwaro gakondo.
Ati”Bitwazaga Imihoro, ibyuma ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye.”
CIP Hassan avuga ko Polisi ishimira abaturage bakomeje kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe, kandi iraburira abakomeje kujya mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage guhindura iyo ngeso.
Umuvugizi wa Polisi akavuga ko abatazahindura iyo myitwarire Polisi itazabihanganira.
Amakuru avuga ko aba basore Polisi yafashe, bafataga n’abagore ku ngufu bahinguye cyangwa bavuye mu mirimo itandukanye bamwe bakabasambanya ku gahato, abagerageje kwihagararaho bakabakomeretsa.
Abo bose uko ari 9 bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Ngoma mu gihe iperereza ku byo bakekwaho rikomeza