BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 7, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru zindi > Polisi yafashe uwinjizaga magendu mu gihugu amabalo 11 y’imyenda

Polisi yafashe uwinjizaga magendu mu gihugu amabalo 11 y’imyenda

admin
Last updated: December 15, 2022 10:56 am
admin
Share
SHARE

Seminega Gilbert w’imyaka 50 y’amavuko, yafashwe na Polisi y’Igihugu afite imyenda ya Caguwa ingana n’amabalo 11 n’ibilo 195,abyinjiza mu Rwanda mu buryo bwa magendu ,ayivanue mu gihugu cya Uganda.

Uwafashe yafatiwe mu Karere ka Nyagatare yinjiza magendu y’imyenda mu gihugu

Uyu mugabo  yashashwe  mu bikorwa byo ku itariki ya 12 na 13 Ukuboza 2022,mu turere twa Burera na Nyagatare,we afatirwa  mu Mudugudu wa Byimana mu kagari ka Rwimiyaga mu murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare

Umuyobozi wa Polisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, avuga ko mu Mudugudu wa Mubaya akagari ka Kayenzi mu murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera, hafatiwe imifuka ine irimo ibilo 195 ,abari bayikoreye bayitaye bakiruka .

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko iriya myenda yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Ku wa Mbere abaturage  baduhaye amakuru bavuga ko hari imodoka itwaye amabalo y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu buryo bwa magendu. Hagendewe kuri ayo makuru, hahise hategurwa igikorwa cyo kuyafata, imodoka yari itwawe na Seminega ifatirwa mu kagari ka Rwimiyaga ipakiye amabalo 11 na we arafatwa.”

Amaze gufatwa yavuze ko imyenda yafatanywe yari ayikuye Rwimiyaga nyuma y’uko yari yavanywe mu gihugu cya Uganda n’abantu atabashije kugaragariza imyirondoro, akaba yari ayijyanye mu murenge wa Rwagitima aho yari bucururizwe.
SP Twizeyimana avuga ko  iriya myenda ivanwa mu gihugu cy’abaturanyi  cya Uganda  ikinjizwa mu Rwanda iciye mu nzira zitemewe, imyinshi muri yo ikaba igenda ifatwa biturutse ku makuru atangwa n’abaturage nk’umusaruro w’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kwicungira umutekano no kurwanya ibyaha.

Yakanguriye abantu gukora ubucuruzi mu buryo bukurikije amategeko bakirinda  ibikorwa bya magendu kuko bibateza  ibyago byinshi birimo no gufungwa, ashimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ibyo bikorwa batanga amakuru ku gihe, aburira n’abishora muri magendu n’ibindi byaha  ko batazahwema gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

 TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW:

 IVOMO: RNP Website

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Buguri Fidel says:
    December 15, 2022 at 5:29 pm

    Aba bantu bakomeze kwica amategeko bajye babahana bakurikize amategeko neza

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Mu saha 100 intambara yo muri Iran yatwaye miliyali $3.7

Ni ukuvuga ko buri munsi nibura hakoreshwa miliyoni $891. Ni intambara iri…

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro itsinda ry’abayobozi muri Samruk-Kazyna, Ikigega cy’Ubukungu…

Amerika yahamije ko itazumvikana na Iran keretse nimanika amaboko

Perezida wa Amerika, Donald Trump yatangaje ko nta biganiro bigamije ubwumvikane biteze…

AFC/M23 yohereje aba-comando bayo hafi ya Kisangani

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryohereje abarwanyi kabuhariwe hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya…

MINEMA yasabye abatuye mu manegeka kwimuka kubera imvura nyinshi

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira, yasabye Abanyarwanda kwirinda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Abagororwa 1874 bemerewe gufungurwa by’agateganyo.  

1 Min Read
Ubutabera

Kigali: Umugabo ucuruza urumogi yafatanywe udupfunyika 1000 twarwo

1 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Ubutabera

Muhayimana yasabiwe gufungwa imyaka 15

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?