Perezida wa Tanzania madame Samia Suluhu yemereye abanyatanzania kubakira inzu igezweho y’imyidagaduro imeze nka BK Arena yo mu Rwanda izajya yakira abantu ibihumbi 20.
Uyu mushinga ukomeye ugamije kubaka inyubako yo guhangana n’iy’u Rwanda imaze kumenyekana cyane izwi nka BK Arena no gushyira Tanzaniya ku rutonde rw’ahantu ha mbere habereye imikino mpuzamahanga n’amarushanwa.
Ibi byatangajwe mu birori bikomeye byabereye i Dar es Salaam, aho Perezida Samia yashimangiye akamaro k’ibikorwa remezo bigezweho mu guteza imbere siporo, umuco, n’ubukerarugendo nkuko iyi nkuru dukesha The East African ivuga.
Ati: “Iki kibuga ntikizaba ihuriro rya siporo n’imyidagaduro gusa ahubwo kizaba umusemburo w’iterambere ry’ubukungu n’amajyambere. Bizakurura ibikorwa mpuzamahanga, bihangire imirimo abantu, kandi bizazamura urwego rw’ubukerarugendo ”.
Arena iteganijwe igiye kubakwa mu mujyi wa Dar es Salaam urimo abantu benshi, izagaragaramo ibikoresho bigezweho, birimo ikibuga gikinirwaho imikino itandukanye, kwakira abantu barenga 20.000, na sisitemu y’amajwi n’amashusho biteye imbere.
Uyu mushinga bivugwa ko uri mu cyerekezo cyagutse cya Perezida Samia cyo guhindura ibikorwa remezo bya Tanzaniya no kuzamura ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’Isi, ariko yari aherutse kwingingwa n’umuhanzi Diamonds wamusabye kububakira arena nyuma y’igitaramo cyagenze nabi cya Trace Awards giherutse kubera muri Zanzibar.