Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yamaganye ibiganiro by’imbonankubone bizahuza Donald Trump na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin bijyanye no guhagarika intambara iri kubera mu gihugu ayoboye.
Ibyo guhura kwabo byari bimaze iminsi mike bitangajwe ariko hatazwi itariki bazahuriraho ndetse n’aho bazahurira.
Nyuma Trump anyuze ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko azahura na mugenzi we ku wa 15 Kanama 2025, ndetse Ibiro bya Perezida w’u Burusiya birabishimangira. Abakuru b’ibihugu bombi bazahurira muri Leta ya Alaska.
Ku wa 09 Kanama 2025 Zelensky yavuze ko ibiganiro biheza Ukraine nta musaruro ufatika bizageraho.
Abinyujije kuri Télégramme, Zelensky yavuze ko ubusugire bw’igihugu bugenwa ndetse bugahabwa agaciro n’Itegeko Nshinga ryacyo. Yavuze ko ibiganiro bigamije amahoro bireba Ukraine, kuba ab’i Kyiv babigiramo uruhare ari ihame ndakuka.
Ati “Ntabwo Ukraine izigera ihembera u Burusiya ibyo bwakoze. Ntabwo Abanya-Ukraine bazigera na rimwe baha ubutaka bwabo uwabwigabije. Ibiganiro byose biheza Ukraine ntabwo bigamije kugarura amahoro. Nta kintu na kimwe bizageraho, ibyemezo byavamo byose nta cyo bizakora.”
Putin na Trump bagiye guhura nyuma y’aho Steve Witkoff usanzwe ari intumwa ya Trump ahuye na Perezida w’u Burusiya ku wa 06 Kanama 2025, mu biganiro byabereye i Moscow na none bigamije guhagarika intambara, ndetse bikagaragazwa ko byagenze neza.
Uku guhura gutangajwe nyuma y’igihe gito Trump atangaje ko Ukraine igomba kuzibukira bimwe mu bice yita ibyayo byigaruriwe n’u Burusiya kugira ngo iyi ntambara imaze imyaka irenga ibiri ihagarare.
Trump yavuze ko ibyo bice impande zombi zirwanira byahitanye abantu benshi ndetse byangiza byinshi ku mpande zombi, akagaragaza ko hakwiriye gushakwa igisubizo kirambye buri ruhande rugize ibyo rwigoma.
Bivugwa ko Amerika iri kugerageza kumvisha abo mu Burayi ko bagomba kwemera ko u Burusiya bufata ibice bufite, bukabigumana burundu.
Ku wa 08 Kanama 2025 byatangajwe ko na Putin yagaragarije intumwa ya Perezida Trump, Steve Witkoff, uwo mushinga.
Ni bwo bwa mbere Putin na Trump bagiye guhura kuva yatorerwa kuyobora Amerika ku nshuro ya kabiri.