BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Perezida w’u Burundi yafunguye iserukiramuco rihuje ibihugu bya EAC -AMAFOTO

Perezida w’u Burundi yafunguye iserukiramuco rihuje ibihugu bya EAC -AMAFOTO

admin
Last updated: September 6, 2022 8:39 am
admin
Share
SHARE
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Nyiricyubahiro Varisito Ndayishimiye yatangije Iserukiramuco rihuje ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ryiswe ’Jumuiya ya Afrika Mashariki Utamaduni Festival (JAMAFEST), ryatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa 05 Nzeri 2022.

Perezida Varisito Ndayishimiye yafunguye iserukiramuco rihuza ibihugu bya EAC riri kubera i Burundi

Iri serukiramuco uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Dukoreshe ubutunzi gakondo mu kurwanya ingaruka mbi z’icyorezo cya Covid-19 mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Intego ya JAMAFEST ni ugushyiraho uruhando rwo kumurika umuco nk’inkingi remezo y’ubwiyunge n’iterambere rirambye ry’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iserukiramuco JAMAFEST 2022 wabereye kuri Stade Intwari mu Mujyi wa Bujumbura.

Ibyo birori byafunguwe n’Umukuru w’igihugu cy’u Burundi aherekejwe n’umufasha we n’abandi bayobozi bakomeye, bakirijwe umurishyo w’ingoma w’Itorero ryo mu Gishora mu Ntara ya Gitega.

Igihugu cyose kiri mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba kikaba cyerekanye imbyino z’umuco ukiranga.

Itorero ry’igihugu ry’u Rwanda Urukerereza ryaserutse gitwari muri ibi birori byaherukaga kubera i Kigali mu mwaka wa 2019.

Urukerereza rurikumwe n’umuhanzi w’icyamamare mu njyana gakondo Masamba Intore bajyanye muri kiriya gihugu.

Mu ijambo ryo gufungura JAMAFEST 2022, Perezida Varisito Ndayishimiye yavuze ko ubufatanye bw’imico y’ibihugu aribyo biranga Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida Ndayishimiye mw’ijambo rye, yabanje gushimira abaserukiye ibihugu byabo yongera kubifuriza kugubwa neza mu gihugu cy’u Burundi.

Yamenyesheje abitabiriye JAMAFEST ko bateranye kugira ngo “Berekane ubuvandimwe no gushyigikirana kw’ibihugu bigize EAC mu bikorwa bitandukanye.”

JAMAFEST yatangiriye mu Rwanda mu 2013. Igamije kuzamura umuco w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba. U Rwanda nirwo rwatekereje runatangiza bwa mbere iri serukiramuco, aho bwa mbere ryitabiriwe n’abarenga 17,000. Iri serukiramuco riba buri myaka ibiri.

Iserukiramuco ry’akarere ry’uyu mwaka ryitezweho guhuriza hamwe abahanzi n’abayobozi mu nganda ndangamuco z’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Rizafasha kandi guteza imbere ubukerarugendo bushingira ku muco n’amateka, kubungabunga no guteza imbere urusobe rw’ibirango ndangamuco na ndangamateka mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Umutambagiro, iserukiramuco, imurikagurisha ry’ibihangano ndangamuco, ibiganiro, ikinamico, kumurika firimi, imikino, kumurika ibiribwa gakondo, gutanga ibihembo mu mikino inyuranye no kumurika ubwiza n’imideri, ni bimwe mu bikorwa bizaranga iki cyumweru cya JAMAFEST 2022.Abahanzi mu nzego zitandukanye nabo bazabona umwanya wo kumurika no gucuruza ibikomoka ku buhanzi n’inganda ndangamuco ku rwego rw’Akarere no ku isi hose.

Perezida Ndayishimiye akurikiye ibirori muri Stade Intwari
Abarund bari bahimbawe cyane

Abayobozi bakomeye barimo Christophe Bazivamo bitabiriye JAMAFEST2022
Umufasha w’Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yari ahibereye
Intore Masamba ari mu ruzinduko rw’akazi i Burndi
Biyerekanye mu mbyino gakondo z’ibihugu byabo
Ibihugu bya EAC byose byitabiriye JAMAFEST 2022
Akanayamuneza kari kose
Urukerereza mu buhanga butangaje banyuze abitabiriye ifungurwa rya JAMAFEST 2022
Ibihugu bya EAC bifite imbyino gakondo zinyura umutima
Abo muri Tanzania ntibatanzwe muri JAMAFEST

AMAFOTO @JIMBERE
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

2 Min Read
Mu mahanga

Leta ya Uganda yaburiye abagabo bapimisha ADN abana babo

2 Min Read
Mu mahanga

Perezida Ramaphosa yahagaritse Minisitiri ukekwaho gukorana n’udutsiko tw’abagizi ba nabi

2 Min Read
Mu mahanga

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?