BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 5, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Perezida wa Rayon yamaganye amarozi, ruswa n’abasifuzi “bashyize inda imbere”

Perezida wa Rayon yamaganye amarozi, ruswa n’abasifuzi “bashyize inda imbere”

admin
Last updated: December 15, 2022 11:07 am
admin
Share
SHARE

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yamaganye abasifuzi bafite ubunyamwuga buke bakomeje kwica umupira w’amaguru mu Rwanda bashyira imbere inda.

Uwayezu Jean Fidele Umuyobozi wa Rayon Sports

Ibi yabigarutseho nyuma y’uko Rayon Sports yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA isaba ko hari abasifuzi batazongera kuyisifurira.

Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ubu bunyamwuga buke butazateza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda, kandi hari abakomeje kuzana inda n’indonke kuko basanze atari ubuswa buri inyuma y’ibyo bakora.

Yagize ati “Tumaze kubona ibintu bitari iby’umwuga mu mupira wacu w’amaguru, ntabwo tuzubaka umupira wacu mu gihe cyose hakirimo ibintu by’inyungu, utuntu tw’inda, utuntu tw’ubutindi, ntabwo tuzubaka umupira gutyo. Ibyo twagiye tubona twagiye duceceka turabyihanganira tugira ngo ni ubuswa.”

Yakomeje agira ati “Burya aho kuba umugome waba umuswa kuko umuswa yakosorwa, wanakwiga, ariko iyo abantu bashatse kuza kwica ibintu bakora ku marangamutima y’abantu, ndabashimira nk’abanyamakuru mujya mubivuga. Tugomba guhaguruka nubwo byasaba ibitambo tukarwanya ako karengane.”

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko nk’abantu bafite intego yo kubaka umuryango wa Rayon Sports ariyo mpamvu bandikiye FERWAFA basaba ko bajya bahabwa abasifuzi bafite ubunyangamugayo n’ubunyamwuga, ashimangira ko nta burenganzira bafite bwo kwanga abasifuzi ariko ko bakwiye kugarurwa bafite ubunyamwuga.

Yanasabye abakunda umupira w’amaguru w’u Rwanda guhaguruka bakamagana ibintu bikomeje kwica umupira, ibintu avuga ko badakwiye gushyigikira abitwaza ubushobozi bafite bagakoresha abasifuzi.

Ati “Tuzakomeza guharanira iki kintu, niba namwe mukibona, mukaba muri abagabo, mukunda igihugu n’umupira mukwiye guhaguruka tukavuga “Oya”.”

Yakomeje agira ati “Umupira wabaye amarozi, wabaye za ruswa, duhari turi abagabo, dushobora kugira icyo dukora. Mumbabarire hari igihe umuntu aceceka ariko igihe kikagera, hari uwigira ngo ndakoresha imbaraga izi n’izi, ngo we musifuzi gira. Ntaho tuzagera, nubaha inzego, amakipe magenzi yanjye, twese twashyira hamwe tukagira iterambere ry’umupira.”

Perezida Uwayezu akaba yasabye itangazamakuru ku mufasha mu kwamagana ubu bunyamwuga buke bukiri mu mupira w’amaguru, ndetse abawurimo bagahindura imitekerereze itariyo bafite.

Mu mpera z’Ugushyingo uyu mwaka nibwo Rayon Sports yandikiye FERWAFA isaba ko abasifuzi batatu barimoTwagirumukiza Abdoul Karim wo mu kibuga hagati, Mugab Eric na Karangwa Justin bo ku ruhande batazongera kubasifurira imikino yabo.

Ni nyuma y’uko itishimiye imisifurire yo ku mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona batsinzwemo na Kiyovu Sports, aho Karangwa Justin yanze ibitego bibiri bya Rayon Sports. Gusa Uwayezu yavuze ko abasifuzi bari bamaze imyaka ibiri babakurikirana.

Rayon Sports vs APR: Hari abazasabwa kwishyura ibihumbi 100

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
5 Comments
  • Kadobo says:
    December 15, 2022 at 7:02 pm

    Rayon sport ikomeje kwiyemera nikine umupira naho ibya basifuzi ntibiyireba uko nugukabya

    Reply
  • John says:
    December 16, 2022 at 2:24 am

    @ Kadobo

    Nari ngizengo uravuga ko Rayon Sports ibeshya none ngo ntibiyireba?
    Ubwo se ibyo abasifuzi bakora amakosa nkana byaba bireba nde niba bitareba amakipe abirenganiramo? Come on guy🤫

    Reply
    • ayabosule says:
      December 16, 2022 at 10:26 am

      niyo ahubwo ibihembera

      Reply
    • Kadobo says:
      December 16, 2022 at 7:45 pm

      Rayon siyo epuipe yonyine umwana murizi ntarindwa urutozi niyo epuipe ihorana ibibazo bibe mubuyobozi cg mukibuga

      Reply
  • rukabu says:
    December 16, 2022 at 12:23 pm

    UGYA GUTERA UBURIZA ARA BWIBANZA BANZA UKURE AMAROZI MURI STAFF YA TEAM YAWE KUKO HARI NA BA BIHEMBERWA BASHINZWE GUSHAKA ABAROZI.IKINDI ABASIFUZI 80% NA BA RAYON KO MWIBYE MUKURA KO UTAVUZE NABI UWO MUSIFUZI YABIBIYE.MURAKOZE.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abatishimiye urwego rwa Mituweli bashyizwemo bahumurijwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) rurahumuriza abavuga ko bisanze mu rwego rwo kwishyura…

Abagororwa 1874 bemerewe gufungurwa by’agateganyo.  

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Werurwe 2026, iyobowe…

Kigali: Umugabo ucuruza urumogi yafatanywe udupfunyika 1000 twarwo

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), rikorera mu Mujyi wa Kigali,…

Ishyingurwa rya Khamenei ryasubitswe

Amakuru atangazwa n’itangazamakuru rya leta muri Iran aravuga ko umuhango wo gushyingura…

Abanyarwanda bari mu bihugu byugarijwe n’ibitero bya Iran baburiwe

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yatangaje ko Abanyarwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Imikino

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

2 Min Read
Imikino

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

3 Min Read
Imikino

Umubiligi Mathjis De Clercq yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2026

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?