BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Perezida wa M23 yahuye n’umuhuza Uhuru Kenyatta – Ibyo baganiriye

Perezida wa M23 yahuye n’umuhuza Uhuru Kenyatta – Ibyo baganiriye

admin
Last updated: January 12, 2023 8:02 pm
admin
Share
SHARE

Ibiro bya Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, ndetse ubu akaba ari umuhuza mu bibazo bya Congo, byasohoye itangazo rijyanye n’ibiganiro yagiranye n’Abayobozi ba M23.

Uhuru Kenyatta ubwo yakiraga intumwa za M23

Bertrand Bisimwa n’intumwa ayoboye Lawrence Kanyuka, Colonel Castro, na Benjamin Mbonipa bahuriye n’umuhuza Uhuru Kenyatta i Mombasa, baganira ku bijyanye no gukomeza kuva mu bice bari barafashe.

Itangazo rivuga ko inyeshyamba za M23 ziyemeje gukomeza kuva mu duce zafashe mu rwego rwo kugaragaza ubusake mu gushyira mu bikorwa agahenge ko guhagarika imirwano kemejwe.

M23 kandi ngo yiyemeje gukomeza gukorana bya hafi n’ingabo z’Umuryango wa EAC zigenda zifata uduce twahozemo inyeshyamba.

Ibi biri mu myanzuro yari yafashwe n’Abakuru b’ibingabo z’ibihugu bya EAC mu nama yabereye i Bujumbura.

Itangazo ry’ibiro bya Uhuru Kenyatta rivuga ko M23 yiyemeje gukomeza kuva mu bice yafashe kandi bikagenzurwa n’ingabo za EAC n’urwego rushinzwe kugenzura ibibera ku mipaka, rwa ICGLR, ndetse himejwe ko abavuye mu byabo n’impunzi bakomeza gutaha mu ngo zabo.

M23 yasabye ko umuhuza aharanira ko amahoro agaruka muri Congo, ndetse basaba ko imitwe y’inyeshyamba yaba iyo muri Congo n’ikomoka hanze yayo irambika intwaro hasi, kandi igahagarika ibitero kuri M23 mu rwego rwo gushaka igisubizo mu mahoro.

Inama y’umuhuza Uhuru Kenyatta n’abayobozi ba M23 ngo yasanze hari intambwe iterwa mu kugaruka kw’ituze mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, ndetse ngo abavuye mu byabo batangiye gutaha.

M23 yagaragaje ko ishyigikiye ubushake bw’ibihugu by’Akarere mu gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo, by’umwihariko inama iheruka guhuza Uhuru Kenyatta, Perezida Ndayishimiye Evariste ndetse na Perezida Felix Tshisekedi.

Ngo yanashimye ko ibiganiro bitaha bizaba mu kwezi kwa Kabiri bizabera muri Congo mu rwego rwo kubyegereza bene byo.

Uyu mutwe wanasabye Uhuru Kenyatta gusaba ko imbwirwaruhame n’ibikorwa byibasira abantu kubera abo bari bo bihagarara.

Ubusanzwe M23 Leta ya Congo ivuga ko ari umutwe w’Iterabwoba, ko itaganira na wo, gusa mu biganiro byahuje u Rwanda na Congo i Luanda muri Angola, hemejwe ko M23 iva mu bice yafashe noneho Leta ya Congo ikabona kuganira na bo.

Ntihavuzwe niba mu biganiro bitaha bizahuza Abanye-Congo, n’umutwe wa M23 uzaba ubirimo.

Nibwo bwa mbere Umuhuza Uhuru Kenyatta ahuye n’intumwa za M23

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
4 Comments
  • Rukundo says:
    January 13, 2023 at 4:23 pm

    M23 izarangirank’uko inyeshyamba z’aba Tigrayans muri Ethiopia zirangiye. Ariko amateka ubona ntacyo yigisha abirabura. Ni agahinda.

    Reply
  • Mahoro says:
    January 13, 2023 at 4:27 pm

    Abo bantu bibasirwa kubera abo ari bo, cyangwa kubera ibibi bikorwa mu izina ryabo ntibitandukanye nabyo?

    Reply
  • Pingback: Babiri mu barwanyi ba M23 bahawe ipeti rya Brigadier General – Umuseke
  • Bitasimwa says:
    January 16, 2023 at 10:39 pm

    Vraiment mungu atusaidie amalize vita ya mashariki ya ya congo. Tunateseka

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Maneko wo ku rwego rwo hejuru wa Ukraine yishwe arashwe i Kyiv

5 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Mu mahanga

Inteko ya Amerika yasabye Tshisekedi kutarenza manda yemerewe

2 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?