Perezida William Ruto wa Kenya yatangaje ko yishimiye gutembereza mu Biro by’Umukuru w’Igihugu Uhuru Kenyatta yasimbuye yanigeze kubera Visi Perezida ariko bakaza kuvugwaho kugirana umubano urimo igitotsi.
Perezida Ruto yatembereje Kenyatta muri Biro by’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Kanama 2025, ari na bwo bari bahuriye mu nama yiga ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyamaba rwa X buherekejwe n’amafoto n’amashusho, Perezida William Ruto yagize ati “Nishimiye kuyobora inshuti yanjye yo kuva cyera uwahoze ari Perezida Uhuru Kenyatta mu ruzinduko rwo gutembera Ibiro by’Umukuru w’Igihugu nyuma y’Inama ihuriweho ya EAC na SADC mu kugarura amahoro n’ituze muri DRC.”
Amashusho agaragaza Perezida William Ruto na Uhuru Kenyatta batembera muri Perezidansi, yerekana aba banyapolitiki bakoranye, bahuje urugwiro baseka, mu gihe byigeze kuvugwa ko bigeze kugirana ibibazo.
Ibibazo byabaye hagati y’aba banyapolitiki, byanatumye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2022, Ruto yiyamamariza mu mpuzamashyaka ye, mu gihe Uhuru Kenyatta yari ashyigikiye Raila Odinga utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe.
Aba banyapolitiki n’ubundi bari bongeye guhura mu mpera z’umwaka ushize wa 2024, nyuma yuko bari bamaze igihe batajya imbizi kubera ibibazo bagiranye mbere yuko ariya matora aba