BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 3, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Perezida wa Colombie yaburiye Amerika ishaka kumufunga nka Maduro

Perezida wa Colombie yaburiye Amerika ishaka kumufunga nka Maduro

admin
Last updated: January 5, 2026 1:44 pm
admin
Share
SHARE

Perezida wa Colombie, Gustavo Petro, yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhagarika kumutera ubwoba, ahubwo ngo niba ibishoboye ijye kumufunga vuba nk’uko ibyigamba.

Tariki ya 3 Mutarama 2026, ingabo za Amerika zataye muri yombi Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, zimushinja kuyobora itsinda rigari ricuruza ibiyobyabwenge rinakabyinjiza i Washington D.C.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki ya 4 Mutarama, Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko iherezo ry’ubutegetsi bwa Petro ryegereje kuko ngo na we acuruza ibiyobyabwenge bya Cocaine.

Trump yise Petro umurwayi ukunda gukora Cocaine, akayicuruza muri Amerika. Abajijwe niba hashobora kwifashishwa imbaraga za gisirikare mu gukura Perezida wa Colombie ku butegetsi, yasubije ati “Ibyo ni byiza kuri njye.”

Perezida Petro yamenyesheje Trump ko akwiye guhagarika kumwibasira kandi ko niba ashaka kumukura ku butegetsi nka Maduro, akwiye kumenya ko we asobanukiwe igisirikare kuko yarwanye urugamba rw’amasasu.

Yagize ati “Niba mushaka kumfunga, mubikore, munabigerageze. Niba mushaka kunyambika impuzankano ya orange, mubikore, munabigerageze. Abaturage ba Colombie bazajya mu mihanda, bandwanirire.”

Amagambo Perezida Petro yavuze ajya gusa n’ayavuzwe na Maduro muri Kanama 2025 ubwo Amerika yashyiragaho miliyoni 50 z’Amadolari izahemba uzatanga amakuru azatuma afatwa, imushinja kuyobora itsinda ry’abacuruza bakanambutsa ibiyobyabwenge.

Icyo gihe, Maduro yasabye Amerika kumusanga bwangu ku biro bye biherereye mu karere ka Miraflores, ayimenyesha ko izasanga yiteguye, ayirwanye n’imbaraga zose.

Maduro wavugaga aranguruye cyane, yagize ati “Muze mumfate. Nzabategerereza hano muri Miraflores. Ntimuzatinde, mwa bigwari mwe!”

Leta ya Colombie yamaganye itabwa muri yombi rya Maduro, isobanura ko rinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga. Yohereje abasirikare benshi n’ibikoresho ku mupaka kugira ngo niterwa nka Venezuela, izirwaneho.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Walikale: AFC/M23 yisubije Buhimba

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisubije…

Abagaragaye bahondagura umukobwa mu muhanda batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu…

Iburasirazuba: Mu mwaka inzoga zitujuje ubuziranenge zishe abantu 22

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka umwe mu Ntara y’Iburasirazuba inzoga…

Ngarambe Romeo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa CMA

Ngarambe yatangiye izi nshingano mu gihe uru rwego rukomeje gushyira mu bikorwa…

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Israel yongeye kugaba ibitero muri Iran

3 Min Read
Amerika

Kenya yafunze ukekwaho kujyana abaturage bayo kurwanira u Burusiya

2 Min Read
Amerika

Trump yasabye Netflix kwirukana umwe mu bayobozi bayo, imutera utwatsi

1 Min Read
Amerika

Indege 50 za Amerika zerekeje mu Burasirazuba bwo Hagati hakekwa intambara ikomeye

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?