Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akamwemeza.
ijambo yavugiye mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru, ubwo yabasobanuriraga amahirwe y’ishoramari n’ubucuruzi Botswana ifite.
Muri Werurwe 2025, Boko yagiriye uruzinduko i Washington. Yahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, baganira ku bufatanye mu bucuruzi no kubungabunga amahoro mu karere.
Perezida Boko yavuze ko Abanyamerika bavuga ko ibicuruzwa bya Botswana bijya muri Amerika ari byinshi cyane kurusha ibyoherezwa i Gaborone, bityo ko igihugu cye gikwiye gushyirirwaho umusoro mwinshi.
Ati “Kandi ni ukuri, dukwiye kubiganiraho n’Abanyamerika. Nahuye na Minisitiri Marco Rubio mu ruzinduko rwa mbere nagiriye muri Amerika kandi mushobora kuba mwarabibonye, yanejejwe no guhura nanjye. Bivuze ko ari cyo kiganiro cyiza yagize.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko ikiganiro yagiranye na Minisitiri Rubio cyitabiriwe n’umuntu “uvugana na Trump inshuro enye mu cyumweru”, ushobora kuba ari bamwana we, Massad Boulos.
Ati “Navuze ibyo nashakaga kuvuga. Kimwe mu byo namubwiye kugira ngo abigeze kuri Bwana Perezida Trump ni uko dushaka ko hagati ya Amerika na Botswana umusoro ugera kuri zeru. Ni byo twasabye kandi tuzakomeza kubisaba Amerika.”
Perezida Boko yavuze ko umunsi azahura na Trump, azamwemeza nk’uko yemeje Minisitiri Rubio mu kiganiro cyabaye muri Werurwe, kandi ko Perezida wa Amerika azabishimangira mu butumwa azanyuza ku mbuga nkoranyambaga.
Yakomeje ati “Mutegereze nzahure na Trump. Mutegereze nzahure na we. Nimara guhura na we, muzategereze ‘tweets’ ze, azababwira. Kubera ko iyo duhagararira inyungu z’igihugu, turitonda, turubaha, tuba dushikamye kandi dukoresha imibare n’ubwenge.”
Mu mwaka ushize, Botswana yohereje i Washington ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 405,1 z’Amadolari, Amerika yohereza i Gaborone ibifite agaciro ka miliyoni 104,3 z’Amadolari.
Kubera icyuho cya miliyoni 300,8 z’Amadolari cyari hagati y’ubucuruzi bw’ibihugu byombi mu mwaka ushize, tariki ya 9 Nyakanga 2025 Trump yazamuriye Botswana umusoro, awugeza kuri 37%.