Ku wa 28 Ugushyingo 2024, Perezida w’Angola João Manuel Gonçalves Lourenço yahamagaye kuri telefoni Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, baganira ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umubano w’icyo gihugu n’u Rwanda.
Ni nyuma y’ibiganiro Perezida João Lourenço yagiranye na Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo ku wa Gatatu nk’imwe mu nshingano yahawe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe zo kuba umuhuza w’ibihugu byombi.
Ibi biganiro kandi bije nyuma y’iminsi ibiri intumwa z’u Rwanda, iza RDC n’iza Angola zemeranyije ku bikorwa bigize gahunda yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Izi ntumwa zemeranyije ko ibikorwa byo gusenya FDLR bizakorwa mu byiciro bitatu kandi ko bizamara amezi atatu. Icya mbere kizamara iminsi 15 kizaba umwanya wo gusesengura ibibazo FDLR ishobora guteza, gutahura ibirindiro byayo n’aho ibitse ibikoresho.
Icyiciro cya kabiri ni icy’ibitero simusiga kuri FDLR n’imitwe iyishamikiyeho, kandi biteganyijwe ko mu gihe bizaba bikomeje, hazabaho isuzuma rihuriweho rizakorwa n’urwego rw’umutekano ruyobowe na Angola.
Intumwa z’ibi bihugu zemeranyije ko mu cyiciro cya kabiri cyo gusenya FDLR, u Rwanda ruzatangira gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka, hakorwe isuzuma ry’uko bizaba bikorwa.
Hazakurikiraho icyiciro cya gatatu cyo gucyura abarwanyi ba FDLR mu Rwanda no kubasubiza mu buzima busanzwe, ndetse no kuzahura umubano w’u Rwanda na RDC wazambye mu ntangiriro za 2022.
Perezida João Lourenço afite ubushake bwo gukemura ibibazo hagati y’u Rwanda na RD.Congo mu gihe intumwa z’ibi bihugu ku rwego rw’abaminisitiri zaba zimaze kwemeranya bidasubirwaho ku bisubizo byagarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.