BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 6, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

admin
Last updated: January 12, 2026 4:54 pm
admin
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko i Lomé muri Togo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Mutarama 2026.

Ni uruzinduko rukurikira ebyiri  yagiriye i Luanda muri Angola mu cyumweru gishize, aho yahuriye akanagirana ibiganiro na Perezida João Lourenço muri iki gihe uyoboye umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Ibi biganiro bya Perezida Tshisekedi na Faure Gnassingbé  byibanze ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje mu burasirazuba bwa Repuburika iharanira demokarasi ya Congo.

Perezida Gnassingbé amaze umwaka yarahawe na AU inshingano zo kuba umuhuza mu bibazo bya Politiki biri hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda. Ni inshingano yasimbuyeho Lourenço.

Kugeza ubu ntiharamenyekana neza ikigenza Tshisekedi i Lomé mu gihe asa nkuwateye umugongo ibiganiro by’i Doha.

Icyakora hashize iminsi Perezida  Tshisekedi asabye Angola kumuhuriza mu biganiro n’abantu batandukanye barimo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, barimo n’umutwe wa AFC/M23.

Ni ubusabe Luanda yemeye, ndetse amakuru avuga ko yamaze kohereza i Kinshasa intumwa zo gutangira kuganiriza n’abo Perezida Tshisekedi yifuza ko bagirana ibiganiro

Mu gihe Lourenço yamaze gutumira AFC/M23 muri ibyo biganiro, ku Cyumweru Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa wa ririya huriro yandikiye Perezida wa Angola amusobanuza iby’ibyo biganiro.

Nangaa yagaragaje ko Perezida Felix Tshisekedi akomeza “gukina muzunga”, bityo bikaba biteye impungenge kuba haje igitekerezo cy’ibiganiro bishya bishobora kuba ari we ubigiramo ijambo, akaba yaba agamije kubeshya abantu bose bireba kuko ngo biri mu kamenyero ke igihe abonye ko inzira yari yatangiye itamunyuze.

Yunzemo ati: “Byaba byiza tumenye niba ubuhuza bwa Qatar busabwa guhuzwa n’ibi biganiro bishya, byaba ari ko bimeze bikazitwa gute, kandi bikagira uruhe ruhare turebye ibiganiro byari bisanzwe bihari.”

Bamwe mu banyapolitike batavuga rumwe na leta bamaze kuvuga ko badashobora kwitabira ibi biganiro bagaragaza ko bije mu rwego rwo gukingira intege nke  z’ubuyobozi bwa Tshisekedi na guverinoma ye.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Mu saha 100 intambara yo muri Iran yatwaye miliyali $3.7

Ni ukuvuga ko buri munsi nibura hakoreshwa miliyoni $891. Ni intambara iri…

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro itsinda ry’abayobozi muri Samruk-Kazyna, Ikigega cy’Ubukungu…

Amerika yahamije ko itazumvikana na Iran keretse nimanika amaboko

Perezida wa Amerika, Donald Trump yatangaje ko nta biganiro bigamije ubwumvikane biteze…

AFC/M23 yohereje aba-comando bayo hafi ya Kisangani

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryohereje abarwanyi kabuhariwe hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya…

MINEMA yasabye abatuye mu manegeka kwimuka kubera imvura nyinshi

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira, yasabye Abanyarwanda kwirinda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

2 Min Read
Mu mahanga

Burusiya na Ukraine byahererekanyije imibiri y’abasirikare baguye ku rugamba

2 Min Read
Mu mahanga

Andi makuru mashya ku rupfu RWA Lt.Col Willy Ngoma 

1 Min Read
Mu mahanga

MASISI: FARDC irigamba kwisubiza Mahanga

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?