Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko i Lomé muri Togo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Mutarama 2026.
Ni uruzinduko rukurikira ebyiri yagiriye i Luanda muri Angola mu cyumweru gishize, aho yahuriye akanagirana ibiganiro na Perezida João Lourenço muri iki gihe uyoboye umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Ibi biganiro bya Perezida Tshisekedi na Faure Gnassingbé byibanze ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje mu burasirazuba bwa Repuburika iharanira demokarasi ya Congo.
Perezida Gnassingbé amaze umwaka yarahawe na AU inshingano zo kuba umuhuza mu bibazo bya Politiki biri hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda. Ni inshingano yasimbuyeho Lourenço.
Kugeza ubu ntiharamenyekana neza ikigenza Tshisekedi i Lomé mu gihe asa nkuwateye umugongo ibiganiro by’i Doha.
Icyakora hashize iminsi Perezida Tshisekedi asabye Angola kumuhuriza mu biganiro n’abantu batandukanye barimo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, barimo n’umutwe wa AFC/M23.
Ni ubusabe Luanda yemeye, ndetse amakuru avuga ko yamaze kohereza i Kinshasa intumwa zo gutangira kuganiriza n’abo Perezida Tshisekedi yifuza ko bagirana ibiganiro
Mu gihe Lourenço yamaze gutumira AFC/M23 muri ibyo biganiro, ku Cyumweru Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa wa ririya huriro yandikiye Perezida wa Angola amusobanuza iby’ibyo biganiro.
Nangaa yagaragaje ko Perezida Felix Tshisekedi akomeza “gukina muzunga”, bityo bikaba biteye impungenge kuba haje igitekerezo cy’ibiganiro bishya bishobora kuba ari we ubigiramo ijambo, akaba yaba agamije kubeshya abantu bose bireba kuko ngo biri mu kamenyero ke igihe abonye ko inzira yari yatangiye itamunyuze.
Yunzemo ati: “Byaba byiza tumenye niba ubuhuza bwa Qatar busabwa guhuzwa n’ibi biganiro bishya, byaba ari ko bimeze bikazitwa gute, kandi bikagira uruhe ruhare turebye ibiganiro byari bisanzwe bihari.”
Bamwe mu banyapolitike batavuga rumwe na leta bamaze kuvuga ko badashobora kwitabira ibi biganiro bagaragaza ko bije mu rwego rwo gukingira intege nke z’ubuyobozi bwa Tshisekedi na guverinoma ye.
