BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Perezida Tshisekedi arashinjwa gukorera mu kwaha kw’u Rwanda

Perezida Tshisekedi arashinjwa gukorera mu kwaha kw’u Rwanda

admin
Last updated: November 11, 2022 8:30 am
admin
Share
SHARE

Martin Fayulu umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashinje ku mugaragaro Perezida Félix Antoine Tshisekedi gukorana n’u Rwanda bagamije kudurumbanya umutekano no gusahura umutungo w’icyo gihugu.

Martin Fayulu arashinja Perezida  Félix Antoine Tshisekedi guharanira inyungu z’uRwanda muri Congo

Uyu wahoze ari kandida perezida, kuva atsinzwe amatora mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2018 yakunze kwikoma Félix Antoine Tshisekedi avuga ko ari “Umuntu udashoboye, kandi udafite inshingano yaje gushaka amafaranga hamwe na bagenzi be.”

Muri Nzeri 2022 Martin Fayulu yahamagariye Abanyekongo guhagurukira icyarimwe bakarwanya ibibazo byugarije Igihugu cyabo birimo iby’umutekano ngo batezwa n’u Rwanda na Uganda, akemeza ko hari Abanyekongo babiri inyuma.

Kuri uyu wa kane kuri Televiziyo ya TV5, yavuze ko Umukuru w’Igihugu cya Congo,  Félix Antoine Tshisekedi ari umuntu washyizweho n’u Rwanda mu nyungu bumvikanyeho.

Ati “Hano hari abacengezi mu nzego zose (…), ndetse na Bwana Tshisekedi n’umuntu woherejwe kandi washyizweho n’u Rwanda.”

Martin Fayulu uyobora ishyaka ECDe yavuze ko uruhuri rw’ibibazo RD Congo iri gucamo bikomoka mu Rwanda bigatizwa umurindi n’abo yise abacengezi barangajwe imbere na Perezida Tshisekedi.

Uyu munyapolitiki uzwiho kugira urwango ku Banyarwanda n’abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda aherutse kumvikana ashimagiza ubukangurambaga bwa Tshisekedi busaba abaturage kwishora mu ntambara n’u Rwanda.

Ku matora ateganyijwe mu mwaka wa 2023, Martin Fayulu yavuze ko nta mucyo uzayarangwamo kuko Tshisekedi n’abamushyizeho bamaze gutegura uburyo azaguma ku butegetsi ku ngufu.

Ati “Bwana Felix Tshisekedi yashyizeho Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga abitegetswe, ategeka ko Inteko ishinga amategeko yemeza itegeko ry’amatora, anashyiraho CENI abitegetswe (…), ntidushobora kujya mu mukino muri ibi bihe”.

Yasabye Abanyekongo kubakira hamwe amahoro, ubumwe n’ubuvandimwe kugira ngo bakomeze kurinda ubusugire bw’Igihugu cyabo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • lg says:
    November 11, 2022 at 8:51 am

    Uyu nawe azakurikira Herodia ntamuntu wanga abanyarwanda nga arame

    Reply
  • mukarugira emerance says:
    November 11, 2022 at 9:45 am

    yewe fayuru uri umutekamutwe gusa, nubundi ntuteze kuba president wa RDC urashya warura iki?hhhhhh ngaho tangira campaign amatora ari hafi, cya nawe uzareke U Rwanda rugushyireho hhhhhheeee ubundi wibereho.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

3 Min Read
Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Mu mahanga

Uvira:Umusirikare WA FARDC yarashwe na bagenzi be ubwo yashakaga kwivugana umukuriye

1 Min Read
Mu mahanga

Colonel Fureko yakubiswe hafi gushirano umwuka

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?