BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, May 22, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Perezida Trump yakoranyije Inama y’abaminisitiri ya mbere

Perezida Trump yakoranyije Inama y’abaminisitiri ya mbere

sam
Last updated: February 27, 2025 6:53 am
sam
Share
SHARE

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, kuri uyu wa gatatu yakoresheje  inama y’abaminisitiri ya mbere y’iyi manda ye nshya . Mu byo yibanzeho harimo kugabanya cyane abakozi ba guverinoma yo ku rwego rw’igihugu.

Gukoresha inama nyuma y’ukwezi bitewe n’uko Sena igenda yemerera buhoro buhoro Perezida Trump abo ayisaba gukorana nawe muri guverinoma ye. Mu muhango wo gufungura iyi nama ya mbere, Perezida Trump yari yatumiye abanyamakuru. Ariko inama nyakuri igiye kwiga gahunda yayo mu mizi, abanyamakuru basohotse nk’uko ijwi ry’Amerika ibitangaza.

Mw’ijambo ry’iriburiro, Perezida Trump yavuze muri make ibyo amaze kugeraho mu kwezi amaze ku butegetsi. Birimo kugabanya abakozi ba guverinoma n’imali ikoresha. Byose binyuze ku bajyanama be bari mu rwego rwitwa DOGE yashyizeho. DOGE mu Cyongereza bivuze “Department of Government Efficiency. ” Ni nko kuvuga urwego rwo kuvugurura imikorere ya Guverinoma kugirango ibe myiza kurushaho.

Trump yagize ati: “Umwe mu migambi ikomeye dufite ni DOGE. Tumaze kugabanya imali guverinoma ikoresha ho amadolari amamiliyari n’amamiliyari. Dushaka kugera ku madolari miliyari igihumbi (ni ukuvuga tiriliyoni). Dushobora kubigeraho. Intego ni ukugabanya ikinyuranyo cy’ayo guverinoma ikoresha n’ayo yinjiza.”

Umujyanama mukuru, ukuriye DOGE, ni umukire wa mbere kw’isi Elon Musk. Nawe yari muri iyi nama. Perezida Trump yamuhaye ijambo kugirango asobanurire abamiminisitiri ibyo arimo.

Yavuze ko “Inshingano ya DOGE ni ugufasha guverinoma gukemura ikibazo cy’ikinyuranyo kiremereye cyane cy’imali yinjiza n’iyo isohora. Nk’igihugu, ntidushobora kwirengera igihombo kingana n’amadolari tiriliyoni ebyiri. Dukomeje gutya, iguhugu cyagwa mu rwobo. Ni ngombwa rwose ko twisubiraho.”

Mu rwego rwo kugabanya igihombo, guverinoma irimo iragabanya n’abakozi bayo. Byibura 100.000 bamaze gusezera cyangwa kwirukanwa. Umugambi ni ukubagabanya cyane na none kurushaho. Ababikurikira hafi bavuga ko abakozi ba guverinoma bazava mu kazi bashobora kugera ku 200.000

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Biden yasanzwemo kanseri ya prostate

1 Min Read
Amerika

Cardinal Robert Prevost yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

2 Min Read
Amerika

“Amahoro azazana n’amasezerano ya miliyari z’amadorari” – Amerika

2 Min Read
Amerika

Amerika yasabye Sudan y’epfo gufungura Riek Machar

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?