Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yahagaritse by’agateganyo Minisitiri ufite Polisi mu nshingano, Senzo Mchunu, kubera ko akekwaho gukorana n’udutsiko tw’abagizi ba nabi agamije inyungu bwite.
Ku wa 13 Nyakanga 2025, nibwo Ramaphosa yatangaje ko Minisitiri Senzo Mchunu na komiseri wungirije wa Polisi, Shadrack Sibiya, bahagaritswe ku mirimo yabo by’agateganyo, ndetse batangira gukorwaho iperereza.
Ramaphosa yavuze ko atari abo gusa ahubwo inzego zose zigiye gukorwaho iperereza ngo harebwe niba nta ruhare bagize mu gushyigikira udutsiko tw’abagizi ba nabi.
Yagize ati “Inzego zizakora iperereza ku ruhare rw’abayobozi bariho cyangwa abahoze ari abayobozi mu nzego zitandukanye harebwa niba barafashije cyangwa barirengagije ibikorwa bitemewe n’amategeko, kwanga kubahana no kureba ko hari inyungu y’amafaranga cyangwa iza politiki zivuye muri utwo dutsiko.”
Ibi bibaye nyuma y’uko umwe mu bayobozi bakomeye muri Polisi, Gen Nhlanhla Mkhwanzi, ashinje Senzo Mchunu gukorana n’udutsiko tw’abagizi ba nabi, avuga ko uyu muyobozi ashyigikira ibikorwa byo kwica abantu bikorwa n’utu dutsiko aho hari iperereza rikomeye yahagaritse mu nyungu z’utwo dutsiko, bikarangira bimenyekanye ko aritwo twagize uruhare mu bwicanyi bwabereye mu ntara KwaZulu-Natal.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kandi byagaragaye ko hari inzego za polisi zisa n’iziyoborwa n’utwo dutsiko kubera inyungu zibigiramo.
Uyu mwanzuro wa Ramaphosa wo guhagarika Minisitiri wa Polisi by’agateganyo ntiwaguye neza bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu kuko bifuzaga ko yahagarikwa burundu.