BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Feb 18, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Perezida Paul Kagame yashimiye aba-Rayons bamutunguye

Perezida Paul Kagame yashimiye aba-Rayons bamutunguye

admin
Last updated: October 25, 2022 7:55 am
admin
Share
SHARE

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame abicishije kuri Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yashimiye abakunzi ba Rayon Sports nyuma yo kumwifuriza isabukuru nziza ubwo yuzuzaga imyaka 65.

Perezida Paul Kagame yashimiye abakunzi ba Rayon Sports bamwifurije isabukuru nziza

Ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, nibwo Perezida Paul Kagame yuzuzaga imyaka 65. Kuri uyu munsi abakunzi ba Rayon Sports bamwifurije isabukuru nziza biciye mu mukino iyi kipe yatsinzemo Espoir FC ibitego 3-0.

Nyuma yo kumutungura bakamwifuriza isabukuru nziza, Umukuru w’Igihugu yashimiye abakunzi b’iyi kipe abicishije kuri Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa.

Uyu Minisitiri abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko afitiye aba-Rayons ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

Ati “Kuri Gikundiro: Aba-Rayon Sports, mu izina rya Perezida wa Répubulika Paul Kagame, yantumye kubwira Aba-Rayon mwese ko abashimira byimazeyo ku bw’ubutumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 65 y’amavuko.”

📌Kuri Gikundiro: Aba @rayon_sports Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika @PaulKagame. Yantumye kubwira aba Rayon mwese ko abashimira byimazeyo kubw'ubutumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza y'imyaka 65 y'amavuko.@FERWAFA https://t.co/30FKxUGseP pic.twitter.com/dKMtHYuIxr

— Aurore Mimosa Munyangaju (@AuroreMimosa) October 24, 2022

Abakunzi ba Rayon Sports mu mukino ikipe yabo yatsinze ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 65 bose bararirimbye bavuka bati ‘Muzehe wacu… Muzehe wacu…’, mu kugaragaza ko bishimiye kuba Umukuru w’Igihugu yujuje imyaka 65.

Uretse kuba abakunzi ba Rayon Sports bashimiwe n’Umukuru w’Igihugu, yanashimiye Abanyarwanda bose bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko.

Let me take this moment to say thank you very much to all that sent in the hearty Wishes for my BD.
My life thus far been full to the brim!! I have succeeded because of/with you. Where I failed it has been bcz of me alone. I can't complain!!! Many Blessings to you All !!!

— Paul Kagame (@PaulKagame) October 24, 2022

Rtd Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports, yazengurukanye ifoto y’Umukuru w’Igihugu

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yahinduye isura mu nkengero za Point Zero

Amakuru yizewe aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu bice bya Minembwe,…

Wazalendo basubiranyemo babiri bahasiga ubuzima

Intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zikomeje guhindura…

Imyigaragambyo ku Kibuga cy’Indege cya Nairobi yatumye indege zitinda

Imyigaragambyo y’abakozi ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya, giherereye mu murwa mukuru…

Inyubako y’ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi yahiye irakongoka n’ibyarimo byose

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako iherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka…

Rugaju Reagan yasabye imbabazi mu genzi we Lorenzo nyuma y’ibyo yamutangajeho

Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju Reagan yasabye imbabazi ku butumwa yagaragayemo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

RSSB Tigers BBC yegukanye FERWABA Super Cup 2026 ihigitse APR BBC

2 Min Read
Imikino

APR FC yatsinze Gasogi United yakinaga nk’ikipe y’abato

3 Min Read
Imikino

Etincelles FC yahagaritse abatoza bayo kubera umusaruro muke

1 Min Read
Imikino

Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli SC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?