Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo, byibanze ku mubano w’ibihugu byombi ndetse bashima intambwe umaze kugeraho.
Bagaragaje kandi ko intego ibihugu byombi bihuriyemo ari iterambere rirambye. Perezida Tokayev yashimye iterambere ry’u Rwanda n’inzego zarwo zihamye, ashimangira ko Kazakhstan ifite ubushake bwo gushimangira umubano n’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika.
Abakuru b’ibihugu byombi, bagaragaje kandi inzego zikenewe gushyirwamo imbaraga mu rwego rwo kwimakaza ubufatanye, harimo ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga, urwego rw’imari n’ibindi.
Umubano w’u Rwanda na Kazakhstan washinze imizi ubwo rwagenaga uruhagarariye muri icyo gihugu mu 2016.
Muri Nzeri 2024, habaga Inama y’Inteko Rusange ya Loni, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yasinyanye amasezerano na mugenzi we wa Kazakhstan, Murat Nurtleu, ajyanye no gukuraho Visa ku baturage b’ibihugu byombi mu koroshya urujya n’uruza.
Kazakhstan ni igihugu gikomeye muri Aziya yo Hagati mu by’ubukungu na politiki, kikaba kinatanga umusaruro wa 60% by’umusaruro mbumbe w’Akarere, ahanini bitewe n’ubucuruzi bwa peteroli na gaz. Kinafite umutungo munini w’amabuye y’agaciro.