Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru LT .Gérvais Ndirakobuca usanzwe ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.
Iteka rya Perezida wa Repubulika y’u Burundi rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru Gervais Ndirakobuca, ryagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gicurasi 2025, ariko bigaragara ko ryashyizweho umukono tariki 09 Gicurasi.
Uyu Lieutenant-Général de Police Gérvais Ndirakobuca alias Ndakugarika w’imyaka 55 y’amavuko, usibye kuba yari umwe mu bapolisi bafite amapeti akomeye anasanzwe ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundic kuva muri Nzeri 2022.
LT Gervais Ndirakobuca wasezerewe mu Gipolisi cy’u Burundi, yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Burundi muri 2022 ubwo yasimburaga Gen Alain Guillaume Bunyoni wari umaze gukurwaho kubera ibyo yashinjwaga ndetse ubu akaba abifungiye.
Uretse Ndirakobuca wasezerewe muri Polisi, Perezida Ndayishimiye kandi yohereje mu kiruhuko cy’izabukuru ni Général-Major Générose Ngendanganya wari umuyobozi wa Komisiyo Ihoraho muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu ishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto ndetse n’izoroheje.