BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Perezida Ndayishimiye yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lt.Gen.Gervais Ndirakobuca

Perezida Ndayishimiye yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lt.Gen.Gervais Ndirakobuca

sam
Last updated: May 20, 2025 12:18 pm
sam
Share
SHARE

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru  LT .Gérvais Ndirakobuca usanzwe ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.

Iteka rya Perezida wa Repubulika y’u Burundi rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru Gervais Ndirakobuca, ryagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gicurasi 2025, ariko bigaragara ko ryashyizweho umukono tariki 09 Gicurasi.

Uyu Lieutenant-Général de Police Gérvais Ndirakobuca alias Ndakugarika w’imyaka 55 y’amavuko, usibye kuba yari umwe mu bapolisi bafite amapeti akomeye anasanzwe ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundic kuva muri Nzeri 2022.

LT Gervais Ndirakobuca wasezerewe mu Gipolisi cy’u Burundi, yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Burundi muri 2022 ubwo yasimburaga Gen Alain Guillaume Bunyoni wari umaze gukurwaho kubera ibyo yashinjwaga ndetse ubu akaba abifungiye.

Uretse  Ndirakobuca wasezerewe muri Polisi, Perezida Ndayishimiye kandi yohereje mu kiruhuko cy’izabukuru ni Général-Major Générose Ngendanganya wari umuyobozi wa Komisiyo Ihoraho muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu ishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto ndetse n’izoroheje.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Igisirikare cya Sudani kivuga ko cyirukanye burundu umutwe wa RSF muri leta ya Khartoum

2 Min Read
Mu mahanga

Joseph Kabila wabaye perezida wa DRC yahamagajwe na Sena  i Kinshasa

1 Min Read
Mu mahanga

CENCO yanenze leta ya Kinshasa gufunga bank n’ibibuga by’indege mu bice AFC/M23 igenzura

1 Min Read
Mu mahanga

Ibikorwa byo gucyura abasirikare n’abapolisi ba RDC 1359 bahungiye kuri MONUSCO byarangiye

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?