BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Perezida Ndayishimiye yahaye gasopo abifuza kumukorera ‘Coup d’Etat’

Perezida Ndayishimiye yahaye gasopo abifuza kumukorera ‘Coup d’Etat’

admin
Last updated: September 3, 2022 7:04 pm
admin
Share
SHARE

Mu birori byo gufungura umwaka w’ubucamanza wa 2022-2023 mu Burundi, Perezida Varisito Ndayishimiye yagabishije abigira ibihangange muri kiriya gihugu ngo bifuza kumuhirika ku butegetsi.

Perezida Varisito Ndayishimiye avuga ko ibintu byose abifite mu ntoki ntawuzamunyeganyeza

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi kuri uyu wa gatanu, yahamije ko nta ‘Coup d’etat’ izongera kuba muri kiriya gihugu, kandi ko uzahirahira yifuza guhirika ubutegetsi bwe, azakubitwa inkoni y’ubutabera.

Yeruye ko ibintu byose bijyanye n’ineza y’abaturage azabyifatira mu ntoki ze, asaba abashinzwe umutekano n’ubutabera kuryamira amajanja.

Ati “Inkozi z’ikibi zose ntihagire n’umwe yongera kuduhagararaho,amategeko akore turebe ko bitazashoboka.”

Yasobanuye ko umwanya yataye yijujutira abayobozi bakora nabi bagamije kumwangisha abaturage yawizemo byinshi.

Ati “Baranyinubira bavuge ngo nahemutse kwifatira mu ntoki ibijyanye n’ibikomoka kuri peteroli.”

Ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli ryateje intugunda mu Burundi, Perezida Ndayishimiye avuga ko hari agatsiko k’abaherwe na bamwe mu bategetsi bakoresheje iyi turufu mu rwego rwo kugumura abaturage maze ngo “Bakore coup d’etat bitwaje ko adashoboye gucyemura ibibazo by’abaturage.”

Yabikomye cyane avuga ko ubutabera buzabaha isomo rikomeye ashimangira ko nta ntambara izongera kuba mu Burundi cyangwa guhirika ubutegetsi.

Yagereranyije abarwanira kuba abakuru ko bameze nk’uwitwa Maconco wigometse ku Mwami Mwezi ashaka yicwa aticaye ku ntebe y’ubwami.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
6 Comments
  • nyemazi says:
    September 4, 2022 at 12:42 pm

    Niko politike imera.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi Imana itubuza: inzangano, Imvururu,Ubwicanyi Intambara,,uburyarya,amatiku,kwikubira,gutonesha bene wanyu (nepotism),Ruswa,etc…,kandi ibyo byose Imana ibituza.Ahubwo igasaba abakristu nyakuli “gushaka Ubwami bwayo” buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi,nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu abakristu nyakuli batajya muli politike n’intambara zibera muli iyi si.Kubera ko Yesu yabibabujije.

    Reply
  • nyemazi says:
    September 4, 2022 at 12:42 pm

    Niko politike imera.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi Imana itubuza: inzangano, Imvururu,Ubwicanyi Intambara,,uburyarya,amatiku,kwikubira,gutonesha bene wanyu (nepotism),Ruswa,etc…,kandi ibyo byose Imana ibituza.Ahubwo igasaba abakristu nyakuli “gushaka Ubwami bwayo” buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi,nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu abakristu nyakuli batajya muli politike n’intambara zibera muli iyi si.Kubera ko Yesu yabibabujije.

    Reply
  • Pingback: Igihangange Bunyoni ntakiri Minisitiri w’Intebe w’u Burundi – Umuseke
  • Pingback: Igihangange Bunyoni ntakiri Minisitiri w’Intebe w’u Burundi – Umuseke
  • Richard says:
    September 7, 2022 at 9:02 pm

    Bunyoni Yahora Yigira Kibirengeye Nn Nakubitwe Kuntoki

    Reply
  • Richard says:
    September 7, 2022 at 9:02 pm

    Bunyoni Yahora Yigira Kibirengeye Nn Nakubitwe Kuntoki

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

2 Min Read
Mu mahanga

Leta ya Uganda yaburiye abagabo bapimisha ADN abana babo

2 Min Read
Mu mahanga

Perezida Ramaphosa yahagaritse Minisitiri ukekwaho gukorana n’udutsiko tw’abagizi ba nabi

2 Min Read
Mu mahanga

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?