BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Perezida Ndayishimiye yahamagaye kuri telefoni Abakuru b’ibihugu bya EAC bose

Perezida Ndayishimiye yahamagaye kuri telefoni Abakuru b’ibihugu bya EAC bose

admin
Last updated: November 1, 2022 8:37 pm
admin
Share
SHARE

Ibiro bya Perezida mu Burundi byatangaje ko Umukuru w’icyo gihugu yahamagaye kuri telefoni ba Perezida bose b’ibihugu bigize Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, EAC.

Perezida Evariste Ndayishimiye ni we uyoboye EAC

Itangazo rivuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye uyoboye umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, EAC, yavuganye kuri telefeni n’abakuru b’ibihugu by’aka karere bose, bashakira hamwe inzira yo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Muri ibyo biganiro, abakuru b’ibihugu bemeje ko Abagaba bakuru b’ingabo bo mu bihugu bigize umuryango wa EAC, bagomba guhura mu gihe kigufi bakigira hamwe igikwiye gukorwa kandi cyaba igisubizo kirambye kuri kiriya kibazo.

Nyuma y’inama yabo, Abakuru b’ibihugu bya EAC na bo bazahurira hamwe mu nama idasanzwe nk’uko iryo tangazo ribivuga.

Uburasirazuba bwa Congo bumaze iminsi irenga 10 hubuye imirwano ikarishye hagati y’ingabo za leta, FARDC ndetse n’umutwe w’inyeshyamba za M23.

Congo ishinja u Rwanda gufasha izi nyeshyamba haba kuziha ibikoresho n’abasirikare, ariko u Rwanda rukabihakana rushinja Congo kwirengagiza ibibazo byayo igashaka kubyegeka ku Rwanda.

Inyeshyamba za M23 ziragenzura Bunagana, Rutshuru Centre n’inkengero zayo, ndetse n’umupaka wa Kitagoma. Iyi mirwano yatumye abahunga ingo zabo baba benshi.

Ibyo wamenya ku myanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu bya EAC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Q says:
    November 2, 2022 at 11:50 pm

    Ni kuri telefone nyine!niba yabahamagaye bose Koko harimo abamurusha ubunararibonye muri politike kuburyo bazamupfunyikira amazi .

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?