Perezida wa Uganda Kaguta Museveni yeretse Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (RDC) inzira nyayo yo gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Perezida Museveni yongeye kumvisha RDC ko igikwiye gukorwa ari ukujya mu mishyikirano n’umutwe wa M23 bamaze igihe bahanganye.
Ibi museveni yabibwiye abadepite bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo bari mu ruzinduko rw’akazi muri Uganda rw’iminsi umunani.
Ku wa Mbere tariki ya 18 Ugushyingo ni bwo aba badepite bayobowe na Lambert Mende wigeze kuba Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC bakiriwe muri Perezidansi ya Uganda na Perezida Museveni.
Aba badepite na Perezida Museveni bimwe mu byo bagarutseho mu biganiro bagiranye harimo intambara ingabo za RDC zimazemo imyaka itatu zirwana n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Amakuru aturuka i Kampala avuga ko Perezida wa Uganda yongeye kumenyesha intumwa za RDC ko umuti urambye w’ikibazo cy’intambara hagati DRC na M23 uri mu biganza by’umuryango wa EAC aho kuba muri Angola.
Amakuru kandi avuga ko Museveni yihanangirije Leta ya RDC ikomeje guta muri yombi bya hato na hato abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwayo, ndetse anagaragariza iki gihugu ko ari ngombwa gushyira iherezo ku bihe bidasanzwe bya gisirikare bimaze igihe byarashyizweho mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Perezida Museveni avuze ibi mu gihe hakomeje ibiganiro hagati y’u Rwanda na RDC i Luanda bigamije kubyutsa umubano w’ibihugu byombi ndetse no kurebera hamwe uburyo bwo kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR wasize ukoze jenoside mu Rwanda 1994.
Gusa ibi biganiro umutwe wa M23 wo watangaje ko ntaho uhuriye nabyo ndetse ko n’ibyemezo bifatirwamo bitabareba.