Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago ku Isi n’abafatanyabikorwa, mu ibirori byo gutombora uko amakipe y’Ibihugu 48 azakina Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Canada, Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika harebwa uko azahura.
Ibi birori byabereye muri John F. Kennedy Center iherereye I Washington, D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025.
Igikombe cy’Isi giteganyijwe kuba kuva ku wa 11 Kamena kugeza tariki 19 Nyakanga 2026.
U Rwanda ruri mu bihugu 8 bizakira imikino ya FIFA Series 2026 igamije guhuza amakipe y’ibihugu yo ku migabane atandukanye ku Isi mu bagabo n’abagore, aho bazaba bakina imikino ya gicuti.
Ndetse ibindi bihugu bizayakira birimo, Azerbaijan, Australia, Indonesia, Kazakhstan, Ibirwa bya Maurice, Puerto Rico na Uzbekistan. Ni mu gihe kandi iyo mu cyiciro cy’abagore kizaba kiri kuba bwa mbere izabera muri Brésil, Côte d’Ivoire na Thaïlande.
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino mu bihe bisjize yari yatangaje ko iyi mikino yashyizweho mu rwego rwo guha agaciro amakipe yose, akaba yakwerekana ibyo ashoboye ku ruhando mpuzamahanga.
Yagize ati “FIFA igiye gufungura amarembo ku bakinnyi, abafana n’abatoza bashoboye binyuze muri iyi mikino yo ku rwego rw’Isi, ifite igisobanuro gikomeye. Ubu hazatangizwa n’icyiciro cy’abagore aho bizerekana ko bose bakwiriye gufatwa kimwe n’abagabo.”
Yakomeje agira ati “Guhuriza hamwe ibihugu binyuze mu irushanwa, FIFA iba ishaka gukomeza umukino mu buryo bw’impande zose kandi muri buri cyiciro, bityo ba bandi bari hasi na bo bakazamuka bakagera hejuru.”
Iyi mikino ni imwe muri gahunda za FIFA za 2023-2027, zikubiyemo kuzamura imikino ku rwego rw’Isi. Iteganyijwe hagati ya Werurwe na Mata 2026.
