Perezida Kagame yageze mu mujyi wa Beijing mu Bushinwa aho yitabiriye inama ya 2024 y’ihuriro ry’ubufatanye bw’Ubushinwa na Afurika, FOCAC, iteganyijwe ku wa 4-6 Nzeri 2024.
Yitabiriye iyi nama nyuma y’aho akubutse muri Indonesia mu nama ya 2 ihuza Indonesia na Afurika.
Ni inama yigaga ku bufatanye buhuriweho.
Iri huriro ni urubuga rwashyizweho ruhuza Repubulika ya Rubanda y’Ubushinwa na Afurika hagamijwe kungurana ibitekerezo ku ngamba z’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Iyi nama iteranye ku nshuro ya gatatu ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Icyerekezo cy’umuryango w’Ubushinwa na Afurika ukomeye kandi usangiye ahazaza”.
Inama ya FOCAC 2018 irabera rimwe n’ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru hagati y’abayobozi b’Ubushinwa, aba Afurika n’ab’ibigo by’ishoramari bitandukanye.
Iranabera rimwe kandi n’Inama ya gatandatu ihuza ba rwiyemezamirimo b’Abashinwa n’aba Afurika.
Ibi biganiro byo ku rwego rwo hejuru ni uburyo bwiza bwo kuganira ku bufatanye n’ingamba z’iterambere bihuriweho n’ibigo by’ishoramari.
Abayobozi baturutse mu bihugu 53 bya Afurika biteganyijwe ko bitabira iyi nama.
Aba barimo n’ab’ibihugu bishya byinjiye mu Ihuriro rya FOCAC aribyo: Gambia, Sao Tome na Principe na Burkina Faso.
Biteganyijwe kandi ko umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye António Guterres n’Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat nabo bitabira iyi nama.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye iyi nama nyuma y’uruzinduko Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping na Madamu we Peng Liyuan baheruka kugirira mu Rwanda, icyo gihe u Rwanda n’Ubushinwa byashyize umukono ku masezerano 15 y’ubufatanye.
Afurika ni umugabane ukeneye cyane ibikorwa remezo kugira ngo ubashe gutera imbere mu bukungu, umubano wawo n’Ubushinwa, uzatuma ubona inkunga n’inguzanyo zo gushora mu mishinga izatuma inganda zitera imbere bigatuma n’iki gihugu kigera ku Isi yose.
Muri 2015 Ubushinwa bwemereye Afurika miliyari 60 z’amadolari mu gihe cy’imyaka itatu, inguzanyo Perezida Xi yavuze ko igamije “ubufatanye mu ishoramari” hagati y’igihugu cye n’ibya Afurika.