Kuri uyu wa mbere tariki 12 Gicurasi Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika (Africa CEO Forum), iri kubera i Abidjan muri Côte d’Ivoire.
Ni inama yitabiriwe n’abasaga 2000 barimo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abayobora ibigo by’abikorera, abo mu nzego zifata ibyemezo n’abandi baturutse mu bihugu bisaga 70.
Abakuru b’Ibihugu bagaragaje uko abayobozi b’igihe kiri imbere biteguye guhangana n’Isi irimo impunduka zitandukanye, mu gihe imibanire mpuzamahanga igenda ishingira cyane ku nyungu zifatika, bigatuma ibihugu byinshi bya Afurika bigira aho imbogamizi.
Mu butumwa perezida Kagame yatangiye muri iyi nama y’iminsi ibiri, yavuze ko Afurika ifite byinshi byayifasha mu kugera ku iterambere ariko usanga hakiri ikibazo cyo kutamenya gukoresha neza ibyo ifite birimo umutungo n’abakozi.
Ihuriro nk’iri Africa CEO Forum ry’umwaka ushize wa 2024 ryari ryabereye i Kigali mu Rwanda, aho Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame ubwo yaritangizaga, yagaragaje ko kugira ngo Afurika ibashe guhangana n’imbogamizi zikiyizitira mu iterambere ryayo, Ibihugu by’uyu Mugabane bikwiye guhuza imbaraga, kuko binasangiye izo mbogamizi.
Umukuru w’u Rwanda yari yagaragaje ko Afurika ifite 20% by’abatuye Isi, kandi ko mu myaka ya 2050 bazaba bageze kuri 25%, kandi icyo gihe uyu Mugabane ukazaba ufite ubukungu bwihagazeho, ariko ko bitazikora, ahubwo ko Abanyafurika bakwiye guhindura imyumvire n’imikorere.