BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Perezida Kagame yitabiriye ifungurwa ry’icyanya cyahariwe intego z’iterambere rirambye

Perezida Kagame yitabiriye ifungurwa ry’icyanya cyahariwe intego z’iterambere rirambye

admin
Last updated: November 21, 2022 5:43 pm
admin
Share
SHARE

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yifatanyije n’abandi banyacyubahiro mu muhango wo gufungura ku mugaragaro icyanya cyahariwe ibikorwa byo kwamamaza intego z’iterambere rirambye (SDGs Pavillion) ahari kubera igikombe cy’Isi muri Qatar.

Perezida Kagame yitabiriye ifungurwa ry’icyanya cyahariwe intego z’iterambere rirambye (SDGs Pavillion)

Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, Perezida Kagame yanitabiriye kandi ubukangurambaga bwa “Scoring the Goals” bwatangije n’uwashinze umuryango wita ku burezi wa Qatar Foundation, Sheikha Moza Bint Nasser.

Mu butumwa yahatangije, Perezida Kagame yavuze ko ari ingenzi kwigisha muntu uhereye mu buto bwe, ndetse ko buri mwana wese akwiye kugira amahirwe yo kwiga.

Ati “Uko dushaka ko umwana w’umunyarwanda amera, niko twifuzako n’abandi bose ku Isi bamera, bakagira amahirwe yo kwiga.”

Perezida Paul Kagame yakomeje avuga ko buri ntambwe y’ishoramari mu Rwanda, iba itekereza ku ntego z’iterambere rirambye.

Yagize ati “Dutekereza ku iterambere rirambye muri buri shoramari dukoze mu gihugu cyacu, kandi bigatangirira mu burezi.”

Iki cyanya SDGs Pavillion kigamije kumenyekanisha intego 17 z’iterambere rirambye z’Umuryango w’Abibumbye, nk’uko zatangajwe kuwa 25 Nzeri 2015 nyuma yo gusoza iz’ikinyagihumbi MDGs. Abitabiriye igikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar bakaba bazajya basura aha hantu.

Intego z’Iterambere rirambye SDGS ziri mu mujyo wo kubaka iterambere ry’ubukungu hirya no hino ku isi, cyane cyane harandurwa ubukene mu bihugu bikiri inyuma, hatezwa imbere ubuhahirane no gufatana urunana hagati y’ibihugu.

Ni intego zahujwe n’icyerekezo cya 2063 kigamije kuzamura urwego rw’ukwigira k’umugabane w’Afurika ukiri mu irangwa umubekene kurusha ahandi.

Perezida wa Repubulikaa, Paul Kagame ari muri Qatar kuva kuri iki Cyumweru, aho yari yitabiriye ibirori byo gufungura imikino y’igikombe cy’Isi, ni ibirori byakurikiwe n’umukino ufungura warangiye Qatar itsinzwe na Equateur ibitego 2-0.

Mu banyacyubahiro bandi harimo Macky Sall, Perezida wa Senegal
Perezida Kagame yavuze ko buri mwana wese akwiye amahirwe yo kwiga

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?