BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Feb 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Mu gushyingura Nyiramandwa hasomwe ubutumwa Perezida yageneye umuryango we

Mu gushyingura Nyiramandwa hasomwe ubutumwa Perezida yageneye umuryango we

admin
Last updated: January 1, 2023 2:19 am
admin
Share
SHARE

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yohereje ubutumwa bwo gufata mu mugongo umuryango w’inshuti ye Nyiramandwa Rachel witabye Imana, bwasomwe mu muhango wo ku musezeraho bwa nyuma.

Umurambo wa Mukecuru Nyiramandwa ubwo wururutswaga mu mva

Ni ubutumwa bwasomwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice kuri uyu wa Gatandatu, tariki 31 Ukuboza 2022 i Gasaka mu Karere ka Nyamagabe mu muhango wo gushyingura mukecuru Nyiramandwa Rachel.

Perezida Paul Kagame akaba yashimye ubutwari bwaranze Nyiramandwa, kuba umubyeyi no guhora yifuriza ineza igihugu cyamubyaye kugeza mu minsi ye ya nyuma.

Guverineri Kayitesi yasomye ubu butumwa agira ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’umuryango we bababajwe no kumenya inkuru y’akababaro y’urupfu rwa nyakwigendera Nyiramandwa Rachel, Nyakwigendera azibukirwa ku mirimo myiza ya kibyeyi no guhora yifuriza ineza igihugu cyamubyaye nk’uko yagiye abigaragaza mu biganiro bye, ndetse no mu minsi ye ya nyuma.”

Ubutumwa bukomeza bugira buti “Mu izina rye bwite n’umuryango we, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aramenyesha umuryango wa Nyiramandwa Rachel ko bifatanyije nabo kandi awifurije gukomera muri ibi bihe by’akababaro. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Abinyujije kuri Twitter Madamu Jeannette Kagame nawe akaba yifurije iruhuko ridashira Nyiramandwa Rachel, ndetse anamushimira kubudaheranwa no gukunda igihugu byamuranze.

Yagize ati “Mubyeyi mwiza Nyiramandwa Rachel, Ubupfura, ubudaheranwa no gukunda u Rwanda byakuranze byanyuze benshi. Ruhukira mu mahoro.”

Perezida Paul Kagame yihanganishije umuryango wabuze inshuti ye Nyiramandwa Rachel

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 30 Ukuboza 2022 nibwo inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Nyiramandwa Rachel yamenyekanye ko yitabye Imana ku myaka 110 aguye mu Bitaro Kaminuza ya Huye (CHUB) azize uburwayi.

Yavukaga mu Mudugudu wa Ngiryi, Akagari ka Ngiryi, Umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo, akaba apfuye assize umwana umwe w’umukobwa kuko abandi bana be batatu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyiramandwa Rachel yamenyekanye cyane ubwo yahuraga bwa mbere n’umukuru w’igihugu i Nyamagabe, akagaragara baramukanya ndetse anamushimira ibyiza yagejeje ku Rwanda ndetse anamusaba inka, nyuma akaza no kuyishyikirizwa.

Mu bihe bitandukanye uyu mukecuru akaba yaragiye yumvikana aririmba ibyiza by’u Rwanda, ubutwari bwa Perezida Paul Kagame n’ibyo yagejeje ku Rwanda, ibintu byamuranze kugeza mu minsi ye ya nyuma arwariye CHUB.

Abaturanyi bavuga ko yari umuntu wakundaga bose, agasangira atarobanuye akagira ubumwe, ndetse ntawamuganaga amusaba ubufasha ngo amusubize inyuma, dore ko n’inka yagabiwe n’umukuru w’igihugu mu bihe binyuranye yakamiraga amata abaturanyi.

Ubwo Perezida Kagame yaherukaga gusura abaturaga ba Nyamagabe mu Ukwakira uyu mwaka akaba yaranasuye iwe mu rugo mukecuru Nyiramandwa Rachel, ndetse bahuza urugwiro.

Guverineri Kayitesi Alice ashyira indabo ku mva ya Nyiramandwa
Nyiramandwa Rachel akaba yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Gatandatu
Nyiramandwa Rachel akaba yari inshuti y’umukuru w’igihugu

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • bwahika says:
    January 2, 2023 at 4:37 pm

    Bene wabo na Nyiramandwa,nibihangane.Aho Rachel agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko tudashidikanya ko abantu bapfa bizeraga Imana,nukuvuga bayishaka bashyizeho umwete,batiberaga gusa mu gushaka iby’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga Imana abakristu dusenga.Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima-PM Dr.Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye ibikorwa by’Inama y’Abakuru b’Ibihugu…

Amateka y’umunsi w’abakundana wa ‘Saint Valentin’

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare ku Isi hose…

Ethiopia: Abanyamakuru batatu bahagaritswe kubera gushinja Leta gufasha inyeshyamba zo muri Sudani

Leta ya Ethiopia yambuye abanyamakuru batatu bakorera Ibiro Ntaramakuru, Reuters, uruhushya rwo…

Umuryango w’Abibumbye urashinja RSF kwica abasivili barenga 6000 mu minsi itatu

Raporo yashyizwe ahagaragara n'Umuryango w'Abibumbye (UN), ivuga ko umutwe urwanya ubutegetsi bwa…

Gen. Muhoozi agiye kugenderera u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganta kuzasura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
Politike

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?