Kuri uyu wa 17 Kamena 2024 Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku kwibohora, ibyagezweho muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere, NST1 ndetse n’icyerekezo cy’Igihugu mu myaka iri imbere.
Perezida Kagame yavuze ko hari ibintu by’ingenzi Abanyarwanda bakwiye kuvana mu mateka Igihugu cyanyuzemo.
Ati: “Icya mbere ni amateka yacu tuzi dusanganywe, yavuyemo kwibohora. Kuvuga ko tutabaho nk’uko twabayeho muri iyo myaka ya kera. Ni amahitamo ashingiye kuri ibyo ngibyo. Icya kabiri ni ukubaka ubuzima bwacu bujyanye n’ayo mahitamo.”
Perezida Kagame yavuze ko amahitamo Abanyarwanda bagize kuva cyera ari yo yavuyemo urugendo rwo kwibohora kandi bakaba bakomeje kuyagenderaho mu rugendo rwo kubaka Igihugu.
Ati: “Aho twatangiriye inzira turimo yo kwibohora, gukomeza guteza imbere Igihugu, hari abo bitanezeza, bakwifuza ko tuguma tudindiye, dukennye, ari byo biduherana. Muri kwa kwibohora harimo icyitwibutsa ko ari twe dukwiye kwimenya, abandi baza bagira ibyo batubwira ko hari ibyo dukwiriye, ibyo bazajye babyibwira, babibwire ababo. Abo bandi si Imana yaturemye.’’
Yakomeje agira ati: “Ni nko kwigisha umuntu umwereka urugero rw’ibishoboka kandi yagizemo uruhare. Ni yo haba haraturutse inyongera ziturutse mu mfashanyo, gutera inkunga, ntibivanaho cya kindi ko ari wowe biheraho.”
Perezida Kagame akaba yabigarutseho yerekana imvano y’ibyo u Rwanda rwagezeho ndetse n’icyizere cyo gukomeza kubyagura.