BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Perezida Kagame yatembereje Abasenateri ba Amerika urwuri rwe  

Perezida Kagame yatembereje Abasenateri ba Amerika urwuri rwe  

admin
Last updated: October 6, 2022 8:36 am
admin
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye itsinda ry’Abasenateri ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika abatembereza urwuri rwe wa Kibugabuga maze abereka ubwiza  bw’Inyambo.

Perezida Kagame n’isnda ry’Abasenateri ba Amerika mu rwuri rw’Umukuru w’igihugu i Kibugabuga

Nk’uko tubikesha ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu, tariki 5 Ukwakira nibwo yakiriye aba ba Senateri bari barangajwe imbere na Senator Jim Inhofe.

Ubutumwa bwatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu buvuga ko Perezida Kagame yakiriye iri tsinda maze akaritembereza mu rwuri rwe rwa Kibugabuga ndetse bakanaganira ku ngingo zirimo umubano w’u Rwanda na Amerika.

Bati “Uyu munsi I Kibugabuga, Perezida Kagame yakiriye mu rwuri rwe itsinda ry’abasenateri ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bayobowe na Senateri Jim Inhofe, aherekejwe na Senateri Mike Rounds ndetse na John Boozman.”

Uretse kuba yabatembereje uru rwuri rwa Kibugabuga abereka ubwiza bw’inka z’inyambo n’ibyiza bitatse u Rwanda, hamwe n’iri tsinda bagiranye ibiganiro byibanze ku ngingo zinyuranye harimo imibereho myiza y’akarere n’isi muri rusange ndetse banitsa ku mubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe  z’Amerika.

Senateri Jim Inhofe uturuka muri leta ya Oklahoma uru rugendo rwe agiriye mu Rwanda nirwo rwa nyuma mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Senateri Jim Inhofe ni umwe mu nshuti z’u Rwanda kandi wagize uruhare rukomeye mu mubano n’imikoranire y’ibihugu byombi, ibi byashimangiwe na Perezida Kagame mu Kwezi gushize ubwo yamushimiraga igihe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika. Ibi ngo bigaragarira mu buryo Senateri Jim Inhofe yerekanye ko umubano w’ibihugu byombi wagirira akamaro impande zombi.

Perezida Kagame yanashimangiye ko yagiye agaragariza bagenzi be akamaro ka Afurika n’ibihugu birimo u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
4 Comments
  • Ndengejeho Henry says:
    October 6, 2022 at 9:03 am

    Abazungu ni babi kabisa! Bahora mu migani aka wa mukobwa wabwiye undi ati: “Hena ndebe …”! Undi (Uwashutswe) yumviye inama za mugenzi we atajuyaje. Ariko nyuma ya nyalyenge iti: “Henuka nabonye”. Iyo abanyamerika bajya kwitegereza urwuri rw’umuperezida utegeka igihugu kiri mu ibirusha ibindi ku isi gusonza, ntibaba bananiwe kwibaza aho ubwo bukire buva n’icyo bumariye igihugu. Ejobundi uzumva batubwra ikiguzi cya buri nyambo babonye hariya kandi yenda usange harimo amafaranga yagombaga kugoboka abatishoboye. Dore ibinyamakuru byinshi bitangiye kwemeza ko Urwanda rukoreshwa mu guteza akaduruvayo mu bindi bihugu. Hazakurikira hoiki? Nongere mbisubiremo: Abazungu ni abana babi ukuntu bakoresha abanyafurika mu nyungu zabo!

    Reply
    • Oswald says:
      October 6, 2022 at 11:05 am

      Ntago nkuzi ariko ushobore kuba urumunebwe peeee, nudakora ukazi ngubone ibigutunga inzara izakwice nyine.

      Reply
  • Ndengejeho Henry says:
    October 6, 2022 at 9:03 am

    Abazungu ni babi kabisa! Bahora mu migani aka wa mukobwa wabwiye undi ati: “Hena ndebe …”! Undi (Uwashutswe) yumviye inama za mugenzi we atajuyaje. Ariko nyuma ya nyalyenge iti: “Henuka nabonye”. Iyo abanyamerika bajya kwitegereza urwuri rw’umuperezida utegeka igihugu kiri mu ibirusha ibindi ku isi gusonza, ntibaba bananiwe kwibaza aho ubwo bukire buva n’icyo bumariye igihugu. Ejobundi uzumva batubwra ikiguzi cya buri nyambo babonye hariya kandi yenda usange harimo amafaranga yagombaga kugoboka abatishoboye. Dore ibinyamakuru byinshi bitangiye kwemeza ko Urwanda rukoreshwa mu guteza akaduruvayo mu bindi bihugu. Hazakurikira hoiki? Nongere mbisubiremo: Abazungu ni abana babi ukuntu bakoresha abanyafurika mu nyungu zabo!

    Reply
  • Inyrubuga says:
    October 6, 2022 at 11:36 am

    Ndengeje harumvuze ngo ntakuzi ariko jyewe mbona nokukumenya ntacyo bimaze kuko ibyo umvuze ntagaciro nabiha ngo urwanda nurwo ruteza intambara cyacyagwa nitwe dutabara aho rukomeye ngaho Mozambique cantre Africa Darfuru nahandi ntarondoye bwira izindi ngabo zitabara? Kurusha Urwanda?ugomba kuba urumunyarwanda wanga urwanda kandi Murahari

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?