Perezida Paul Kagame yageze muri Kazakhstan mu ruzinduko rw’akazi, aho azanitabira Ihuriro Mpuzamahanga rya Astana [Astana International Forum].
Perezida Kagame na mugenzi we wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, baragirana ibiganiro bibera mu muhezo mbere yo kuganira n’itangazamakuru. Harasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Biteganyijwe ko azanageza ijambo ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya Astana iteganyijwe kuva ku wa 29-30 Gicurasi nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bibitangaza.
Umubano w’u Rwanda na Kazakhstan washinze imizi ubwo rwagenaga uruhagarariye muri icyo gihugu mu 2016.
Muri Nzeri 2024, habaga Inama y’Inteko Rusange ya Loni, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yasinyanye amasezerano na mugenzi we wa Kazakhstan, Murat Nurtleu, ajyanye no gukuraho Visa ku baturage b’ibihugu byombi mu koroshya urujya n’uruza.
Kazakhstan ni igihugu gikomeye muri Aziya yo Hagati mu by’ubukungu na politiki, kikaba kinatanga umusaruro wa 60% by’umusaruro mbumbe w’Akarere, ahanini bitewe n’ubucuruzi bwa peteroli na gaz. Kinafite umutungo munini w’amabuye y’agaciro.
Astana International Forum ni ihuriro mpuzamahanga iba buri mwaka, ikabera mu Mujyi wa Astana muri Kazakhstan. Yatangiye kuba mu 2008 ariko mu 2023 ihindurirwa izina ndetse n’ingingo ziganirwaho zirushaho kwaguka.
Ihuriza hamwe Abakuru b’ibihugu, ba rwiyemezamirimo, inzobere bumenyi, n’imiryango mpuzamahanga, baganira ku bibazo bikomereye Isi nk’umutekano, politiki mpuzamahanga, ingufu, imihindagurikire y’ikirere, n’iterambere ry’ubukungu.