BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 19, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Perezida Kagame yatangiye ingendo agirira mu Ntara

Perezida Kagame yatangiye ingendo agirira mu Ntara

admin
Last updated: August 25, 2022 10:06 am
admin
Share
SHARE

Perezida  Paul Kagame yatangiye urugendo rw’iminsi ine agirira mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba mu rwego rwo gusura abaturage. 

Perezida Paul Kagame aramutsa abaturage bo mu Ruhango bateraniye ku kibug cy’umupira cya Kibingo

Itangazo rigenewe Abanyamakuru ryasohowe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, rivuga ko mu butumwa Perezida Kagame aha abaturage ari ukubasaba gukorera hamwe, kwiyemeza, no gushyiraho intego z’ejo hazaza h’u Rwanda.

Uruzinduko ruje mu gihe igihugu kirimo gukira icyorezo cya Covid-19.

Kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame araganira n’ibihumbi by’abaturage bo mu Karere ka Ruhango, bakoraniye mu kibuga cy’umupira cya Kibingo.

Ni ikibuga giherereye mu Murenge wa Ruhango, mu Kagali ka Munini, aherukayo mu 2017 ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Umukuru w’Igihugu araganira n’ibihumbi by’abaturage bo mu Turere twa Ruhango na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo n’abo muri Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba.

Kagame azagirana ibiganiro n’abavuga rikumvikana mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, bizabera mu Turere twa Huye na Rusizi.

Mu bindi biri mu ruzinduko rwe, Perezida Kagame azasura umukecuru witwa Rachel Nyiramandwa, ufite imyaka 110 utuye mu Karere ka Nyamagabe wabonanye na Perezida bwa mbere mu 2010.

Binyuze muri gahunda za Leta harimo Gira Inka, uriya mukecuru yarorojwe ndetse Perezida anamwubakira  inzu, ubuzima bwe bukaba bwarahindutse.

Perezida azasoreza uruzinduko rwe mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, aho azasura uruganda rw’icyayi rwa Rugabano rufite ubushobozi bwo gutunganya ibiro 1.000.000 by’icyayi ku mwaka.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bivuga ko uru ruganda rukoresha abakozi bagera ku 2000 kandi rugirira akamaro abaturage barenga 4000 binyuze mu makoperative.

Abaturage bo mu Ntara Perezida Kagame asura, bashimira ubuyobozi bwe n’iterambere bamaze kugeraho.

Mu byo bishimira harimo imihanda, amavuriro, amashuri, ndetse n’ibindi bikorwaremezo.

Abaturage bo mu Ruhngo bacyereye kwakira Perezida Kagame
Barashimira ibyiza bagezeho, bavuga ko n’ibitaraza babyizeye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?