Perezida Kagame yasabye urubyiruko rwitabiriye Youth Konnekt Africa Summit 2024 , kugira umurage wo guteza imbere umugabane w’Afurika rukoresheje ubumenyi rufite mu ikoranabuhanga ndetse no guhanga udushya.
Perezida yasangije urubyiruko ubunararibonye yakuye ku kuba yarabaye mu buzima bw’ubuhunzi ubwo yari afite imyaka 4 y’amavuko.
Ati: “Umuryango wari umeze neza muri icyo gihe ariko twahindutse impunzi mu gihugu cy’abaturanyi, icyo gihe nari mfite imyaka 4. Rero nakuze nk’impunzi nka benshi mu banyarwanda.”
Umukuru w’igihugu yavuze ko gukurira mu buhungiro n’ibibazo byagendaga bijyana na byo byatumye we n’abandi banyarwanda bari bahuje ibibazo babasha kwiga amasomo menshi y’ubuzima.
Ati: “Twakuze tunyura mu bintu byatwigishije amasomo menshi uretse kujya ku mashuri aha na hariya, ahubwo twize ibindi bintu tudashobora kwigira ku ishuri. Ibintu wigishwa n’ubuzima.”
Perezida Kagame yavuze ko uko kuba mu nkambi byatumye amenya ko ibibazo byose banyuragamo byaterwaga n’ubuyobozi bubi, ibibazo byo kuva mu bukoloni no kujya mu bwigenge n’ibindi byabasigiye amasomo.
Ati: “Ibintu byose byari uko bitagakwiye kuba bigenda. Ayo ni amasomo twize, hari ikitaragendaga. Ariko iyo urebye ibyabaga icyo gihe mu myaka ya za 1960, hari ibiri kuba ubu, turacyafite abantu bari kunyura mu bibazo kubera politiki, imiyoborere mibi.”
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rudakwiye gukura amasomo mu byo ruhura na byo gusa ahubwo rukwiye no kwigira ku mateka y’abandi cyangwa ibyo rubona biba hirya no hino mu bihugu byabo cyangwa ahandi.
Ati: “Hanyuma ukishyira muri uwo mwanya, biramutse bimbayeho, ni iki nakora mu kubirinda? Ni iki nakora ndamutse mpuye na byo mu kubyigobotora?”
Minisitiri w’intebe wa Lesotho, Samuel Ntsokoane Matekane, yitanzeho urugero rw’urugendo rwe, aho mu gihugu cye, umwana w’umuhungu iyo amaze kumenya ubwenge, ajyanwa mu mirimo yo mu rugo irimo kwita ku nka n’andi matungo y’ababyeyi.
Yavuze ko n’ubwo biba bitoroshye ariko yabashije kwiga, bityo atumva ko kuri ubu urubyiruko rukwiye kuba rujyanwa muri iyo mirimo yo mu rugo ahubwo rugomba guhabwa ubumenyi bwo gukora akazi cyangwa kukihangira.
Youth Konnetk yatangirijwe mu Rwanda mu 2012, ariko iza kugirwa igikorwa cya Afurika mu 2015, kubera uruhare yagize mu gushyiraho gahunda zo gufasha urubyiruko no kuruha ubumenyingiro bukenewe kugira ngo narwo rwihangire udushya tugamije kubyara imirimo.
Ati “Ibi bintu by’urubyiruko rwacu ruri kujya mu bucuruzi kandi rukagira amahirwe y’akazi, ni ikintu cyiza kandi turagishyigikiye. Bamwe mu rubyiruko rwacu ni abahanga mu guhanga ibishya. Tugenda tubona ibintu byiza biba biturutse kuri rwo.”
Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Samuel Ntsokoane Matekane, yavuze ko yatangiye kwihangira imirimo afite imyaka 20 ariko bishimishije kuko muri iki gihe abana bagira amahirwe yo kujya mu ishuri, bakiga uko bazateza imbere igihugu cyabo mu bihe bizaza.